skol
fortebet

WhatsApps yazanye uburyo bushya bwo gutanga ubutumwa ku bayobozi b’itsinda gusa [Group Admins]

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

WhatsApp yazanye uburyo bushya bwo guha ubutumwa uwo ushaka kubuha gusa ku bayobozi bayo [Group Admins] bukagera ku bagize group nta mbogamizi.

Sponsored Ad

Kuri ubu WhatsApp ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abatari bake. Kuri WhatsApp habaho uburyo bwo kuganirira mu matsinda (WhatsApp Group Chats) buhuza abantu benshi ndetse bukaba ubw’umumaro kuri benshi kuko hakorerwamo byinshi bitandukanye.

N’ubwo WhatsApp Group ari nziza kuri bamwe, ntihabura n’ibitari byiza biyiturukaho n’ubwo atari byo tugiye kurebaho ubu. Uko abantu baba bari kuganira muri group ya whatsapp, abantu bose bari muri iyo group bahita babona ibyo uganiriye byose ni yo mpamvu kuri ubu haje uburyo bushya bwo guha ubutumwa uwo ushaka kubuha gusa ku bayobozi bayo bukagera ku bagize group nta mbogamizi

Ni impinduka nto kandi nziza rwose kandi izanafasha amwe mu ma group ya WhatsApp gukora neza by’umwihariko akora mu buryo twakita ubuzira akavuyo. Birazwi cyane ko group kuri WhatsApp ari uburyo bufunguye ku bayirimo, mu buryo bw’ibiganiro ndetse igenda izana impinduka zimwe na zimwe zongerwamo. Mu minsi yashize hashyizweho uburyo bw’imitaturire ya group (group descriptions), kurwanya ubutumwa butiyubashye (anti-Spam tools) nko kwirinda abakomeza kugushyira muri group wavuyemo kenshi, ndetse n’uburyo washyikira ahari ubutumwa igihe bagusize, ukanze ku gusubiza (Reply) cyangwa se kubona aho bakuvuzeho (mentions).

Ibi byose byakozwe mu kurushaho kunoza imikorere ya WhatsApp no kugira umurongo muzima. Kimwe n’iterambere rigaragara mu mikoreshereze ya Facebook rero, nk’uko byavuzwe ku butumwa bugaragara ku rukuta rwa Blog ya WhatsApp bashyizeho buryo bwo kohereza ubutumwa bw’ingenzi ku bayobozi. Ubwo butumwa buragira buti: “Imwe mu nzira abantu bakoresha group, ni mu kwakira ubutumwa bw’ingenzi, amatangazo n’amakuru arimo ibijyanye ndetse n’ibifasha mu bucuruzi, ababyeyi n’abarimu mu burezi, ubuyobozi n’ahandi.Twazanye uburyo bushya aho abayobozi ba group (admins) bazajya bagira ububasha bwose mu mikoreshereze yayo.”

Nta kigoye kirimo, kugira ngo wemeze gukoresha ubu buryo, fata telefoni yawe, ufungure WhatsApp, ufungure group runaka ubereye umuyobozi/admin, fungura “Group info” muri group nyine, hanyuma ujye kuri Group Settings>Send Messages cyangwa se Edit Group Info, uhitemo “Only Admins.” Ibi ubirangije, wamaze guha uburenganzira busesuye aba admins. Iyo umaze kubikora gutyo, umuntu uba wemerewe gushyira ubutumwa muri Group ni ba Admins, bivuze ko kugira ngo umuntu abashe gushyiramo ubutumwa, bisaba ko agirwa Admin. Ibi wabihindura igihe icyo ari cyo cyose n’abandi bagahabwa ububasha

Ibitekerezo

  • Twungurane ubumenyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa