skol
fortebet

Polisi yafunze abayisilamu barindwi bagaragaye bakubita bunyamaswa umukobwa wabo wagiye mu rindi dini

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo mu karere ka Kibuku mu burasirazuba bwa Uganda yataye muri yombi abantu barindwi bo mu muryango umwe, bazira gukubita umukobwa w’umwangavu bamuhora ko yitabiriye amasengesho mu rusengero rwa pentekote.

Sponsored Ad

Polisi yagaragaje ko uwahohotewe yitwa Shakira Naula.

Ifatwa ryabo ryakurikiye uburakari bwa rubanda nyuma yo kubona amashusho y’ibyabaye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi videwo yasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka TikTok na X,uwahohotewe bigaragara ko yari afashwe n’abagabo babiri mu gihe abandi bamukubitaga bikabije bamuhora kwitabira amasengesho mu rusengero rwa Kadama, ruyobowe na Pasiteri Nicholas Kitibwa.

Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Bukedi y’Amajyaruguru, SP Samuel Semewo, yavuze ko ikibazo cy’urugomo cyagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibuku na Pasiteri Kitibwa w’imyaka 38, nyuma yuko Naula, utuye muri paruwasi ya Bugolya, mu ntara ya Kadama yakubiswe inkoni 100 na nyirarume.

Aba bakekwa barimo Yusuf Nantege w’imyaka 28, Mohammad Wapesa w’imyaka 24 na Jaberi Lumans w’imyaka 25.

Abandi ni Uthuman Koosi, 25, Issa Wasereye, 24 na Ziyadi Musenero. Bafungiwe rimwe na Ziyadi Musenero w’imyaka 29,wasigiwe uyu mukobwa na nyina wagiye muri Arabiya Sawudite gukora akazi ko mu rugo.

Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Uganda riteganya ubwisanzure bwo gusenga ku muntu wese ufite imyaka 18,kuko uyu afatwa nk’umuntu mukuru ufite uburenganzira bwo kwihuza mu bwisanzure n’amatsinda ayo ari yo yose yemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa