skol
fortebet

Inzoga ya Leffe ubu irahari mu Rwanda ku giciro cyiza, ni imwe mu nzoga nke ku isi zitagira umufuke

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

Leffe ni inzoga nziza yatangiye kwengerwa mu Bubiligi kuva muri 1240, ubu ikaba izanwa mu Rwanda na Strong Distribution Company Ltd, bikaba byaranatumye ibiciro bigabanuka ku bakunzi bayo.

Sponsored Ad

Ubu ikarito ya Leffe Blonde cyangwa Leffe Brune irangura ibihumbi 39, ikarito ikaba iba irimo amacupa 24 kandi uyiguze ntasabwa gusubiza amacupa.

Umwihariko w’inzoga za Leffe, ni uko mu byo bazengamo harimo n’icyo bita “Vanilla”. Ibi bituma iyi nzoga itagira umufuke.

Ifite kandi ikigero cyiza cya Alcool gituma uwayinyweye itamunukaho kandi ntimuce intege mu gitondo bimwe ubyukana umunaniro abandi umutwe uremereye (Hangover)!
Turinamungu Jean Bertrand, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Strong Distribution Company Ltd avuga ko bagira igitekerezo cyo kuzana inzoga ya Leffe mu Rwanda kwari ukorohereza abakunzi bayo ibiciro byayo bikagabanuka kandi n’abagenderera u Rwanda bakaba babona inzoga basanzwe banywa.

Yagize ati:” u Rwanda ruteza imbere ubucuruzi bwa serivisi, ni byiza rero ko abatugana badusagana ibyo bakunda kandi ku giciro cyiza, Leffe ni nzoga nziza mpuzamahanga, n’utarayinywa akwiye guhitamo akaba ariyo ajya yinywera”.

Leffe ni inzoga nziza mwasohotse muri kuganira, mwasuye abantu mu rugo mwiyakira, mu bukwe n’ibirori binyuranye cyane ko udasabwa gusubiza icupa, ku rugendo n’abo muri kumwe n’ahandi mwasohokeye byo kwinezeza Leffe niyo nzoga wanywa nta kibazo na kimwe.

Kuba inzoga ya Leffe idasaba ko usubiza amacupa, ikemura ikibazo kuri benshi cyo kuba bafatwa na Polisi banyweye inzoga batwaye imodoka, kuko wayigura ukayitahana ugasangira n’inshuti n’abavandimwe mwibereye mu rugo.

INZOGA ya Leffe ubu wayisanga hose haba muri za Supermaket, Alimentation, Hotels, Pub n’ahandi. Haba Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Muhanga, Nyagatare, Nyamata, Ngoma, Kayonza,Rwamagana, Nyagatare, Kigali Gicumbi n’ahandi hose Leffe irahari urayihasanga.

Aho warangurira Leffe

• I Nyarugenge kandi mwayisanga ku Muhima ku cyicaro cya Strong Distribution Company, cyangwa mugahamagara kuri tel 0788310914

• I Nyarugenge mwayisanga ku isoko rya Nyarugenge kwa Gashemere mu muryango No B1 14

• Abaturiye Remera mwayisanga mu gikari cy’inyubako ikoreramo Itorero ry’Igihugu cyangwa mugahamagara kuri Tel 0781475975

• Musanze mwayisanga kwa shemeza cyangwa mugamagara kuri 0788 416 180

• I Rusizi ni kuri alimentation Rafiki kwa viateur kamembe iruhande rwa mtn centre cyangwa mugahamagara kuri Tel: 0788472651/0788308198

• I Rubavu ni mu mujyi wa Gisenyi kwa Eric haruguru ya Cogebank cyangwa ugahamagara kuri tel 0783703080

Niba mwifuza guhagararira no kuranguza Leffe mu gace mutuyemo mwahagamara ku buyobozi bwa Strong Distribution Company Ltd kuri no 0788310914 mukameya ibisabwa

Ikitonderwa: Abana bari munsi y’imyaka 18 ntibemerewe kugura cyangwa kugurirwa inzoga

Ibitekerezo

  • Abantu banywa inzoga ku isi ni billions/milliards nibuze 4.Nyamara benshi,kubera amadini,bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Ese ibyo bintu nibyo?Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa