Itangazo: Kumenyekanisha imikirize y’urubanza ku muburanyi Bavakure Jean Marie Vianey utazwi aho aherereye

Serivisi   Yanditswe na: Ubwanditsi 29 March 2019 Yasuwe: 652

Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ari i Gasabo, ashingiye ku ngingo ya 148 y’Itegeko no 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi amenyesheje Bavakure Jean Marie Vianey mwene Bavakure na Musabwasoni utuye mu mudugudu w’Itetero, Akagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo Intara y’Umujyi wa Kigali.

Amenyeshejwe imikirize y’urubanza RC 011/15/TB/KCY rwaburanishijwe adahari yarezwemo na Kayitesi Grace mwene Kayitare Athanase na Nibakareke wavutse 1979 atuye mu mudugudu w’Itetero, Akagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko Akarere ka Gasbo Intara y’Umujyi wa Kigali.

Rwakijijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuwa 12/06/2015 mu magambo make kuri ubu buryo:

Rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe na Kayitesi Grace rugisuzumye rusanga gifite ishingiro,

Rwemeje ko Kayitesi Grace agomba gutandukana na Bavakure Jean Marie Vianey

Rwemeje ko Kayitesi Grace na Bavakure Jean Marie Vianey nta mitungo bagomba kugabana kuko ntayo bafitanye

Rwemeje ko Kayitesui Grace ariwe ugomba guhererezwaho abana bafitanye

Rutegetse Bavakure Jean Marie Vianney ko agomba guha Kayitesi Grace indishyi zingana n’ibihumbi Magana atanu (500,000 frws) z’igihembo cya Avoka

Rutegetse Bavakure Jean Marie Vianney gusubiza Kayitesi Grace amagarama angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 frws) yatanze arega ahwanye n’ibyakozwe byose muri uru rubanza.

Umwanditsi w’Urukiko
Uwingabire Marie Claire


Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye mu Murenge wa...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu...
14 June 2019 Yasuwe: 334 0

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa mu Murenge wa Rilima Akarere ka...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa mbere...
13 June 2019 Yasuwe: 236 0

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye mu Murenge wa Shyara...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kabili...
12 June 2019 Yasuwe: 60 0

Itangazo rya cyamunara y’umutungo wimukanwa wa Gahini Farmers’ Cooperative...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa mbere...
12 June 2019 Yasuwe: 455 0

Itangazo: Uwitwa Nshimyumuremyi Aloys yasabye guhindura amazina akitwa...

Uwitwa Nshimyumuremyi Aloys yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe...
11 June 2019 Yasuwe: 227 0

Itangazo rya cyamunara y’imitungo itimukanwa iri mu murenge wa Musanze...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa mbere...
10 June 2019 Yasuwe: 412 0