skol
fortebet

Kigali: Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire ibinyamakuru bine byigenga byishyize hamwe

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kurushaho gukora itangazamakuru kinyamwuga, gukorera neza kandi vuba abafatanyabikorwa, guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa by’ibigo bya Leta n’abikorera, ibinyamakuru Ukwezi.rw, Umuseke.rw, Umuryango.rw na Bwiza.com, byishyize hamwe bitangiza ihuriro rizabifasha gutera indi ntambwe mu mwuga w’itangazamakuru.

Sponsored Ad

Ibi binyamakuru bikorera kuri murandasi, bisanzwe bikurikirwa n’abantu batari bacye, ubuyobozi bwabyo bwafashe umwanzuro wo guhuza imbaraga mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yabyo no gutera imbere kwabyo.

Impamvu yatumye ibi binyamakuru byishyira hamwe, harimo gushaka gukorana neza n’abifuza kwamamaza no kumenyekanisha ibyo bakora.

Manirakiza Théogène uyobora ikinyamakuru Ukwezi, mu gusobanura ibi agira ati: "Hari ubwo ikigo runaka cyadutumiraga mu gikorwa bifuzamo umunyamakuru, ntitumubone ngo tumuboherereze kuko icyo kigo cyabaga kitaragennye ibyafasha ikinyamakuru kunoza ako kazi, ariko ubu twagennye uburyo tuzajya twumvikana n’ibigo nk’ibyo tukaborohereza tugafatanya turi ibinyamakuru bine tukabamenyekanisha ibikorwa byabo kandi ntibahendwe.

Bizimungu Potien uyobora ikinyamakuru Umuseke, akaba n’Umuvugizi w’iri huriro, ashimangira ko kwihuza kw’ibi binyamakuru bizajya binatuma bifatanya mu kunoza uburyo bwo gutara no gutangaza amakuru akanamenyekana vuba cyane kubera ubwo bufatanye.

Kwishyira hamwe kw’ibi binyamakuru ntibizakuraho imikorere isanzwe ya buri kinyamakuru, ahubwo bizarushaho kuyinoza kuko buri kimwe muri ibi binyamakuru kizaba gifite inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry’ikindi bifatanyije urugamba rwo kwiteza imbere muri iri huriro Ubumwe Media Group.

Abazakorana n’iri huriro mu kwamamaza ibyo bakora cyangwa kumenyekanisha serivisi batanga bakazungukira cyane mu kugera ku bantu benshi icyarimwe kandi ku biciro byiza.

Ibitekerezo

  • Kwishyira hamwe kw’ibi binyamakuru ntibizakuraho imikorere isanzwe ya buri kinyamakuru murakoze ku dukonfusinga

    Nonese ubwo bashyize hamwe bate niba buri kinyamakuru kizakomeza gukora nk’uko cyakoraga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa