skol
fortebet

“Sobanukirwa uburyo wamanika ibibazo byawe ku ijambo ry’ Imana nkuko wiyambura imyenda yawe ukayimanika ahantu runaka”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“ Sobanukirwa uburyo wamanika ibibazo byawe ku ijambo ry’ Imana nkuko wiyambura imyenda yawe ukayimanika ahantu runaka”.

Soma Yesaya 55:11: ““Niko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa, rizashobora gukora icyo naritumye.”

Waba uziko iby’ urugamba uhanganye narwo biba mu ibitekerezo byawe ndetse no k’ ururimi rwawe? Ni ukubitisha ibyo bibazo byawe ijambo ry’ Imana kandi ukabiha Imana yonyine. Niho uza gutsinda urwo rugamba.

Yego, biragoye iyo umuntu ari mu bibazo kandi nabyo biri kumubabaza. Ukaba nabwo wareka gutera imigeri ushaka uburyo wabivamo, maze ukaba wabyiyambura ukabimanika ku “Ijambo”ry’ Imana yakubwiye cyangwa wosomye rijyanye n’ ibyo bibazo ufite.

Ariko ndagira ngo nkubwire ko Satani azi neza ko adashobora ku kunesha, uramutse ubishoboye kurekura ibibazo byawe maze ukabimanika ku ijambo ry’ Imana nkuko wikuramo imyenda ukayimanika ahantu.

Satani azi neza ko uramutse ubikoze, umugisha yakwambuye wawusubirana, azi ko Ushobora kubona urubyaro rwawe yafunze warubona, azi neza ko uramutse iyo mitwaro yawe uyiyambuye ukayiha Imana ibya Satani byaba bibaye amateka k’ ubuzima bwawe.

Ni ngombwa rero satani ahindure umuvuno mu urugamba maze akuzamo ibitekerezo bituma utizera ibyo ijambo ry’ Imana rikubwira. Niba ufite ikibazo cy’ uburwayi Satani azakubwira ko udashobora gukira, kandi uzi neza ko gukira atari uyu munsi ahubwo ko umunsi wo gukira kwawe urihafi, ko umuti uvuye muri pharmacy yo mu ijuru uri mu nzira malayika awuzanye.

Ibisubizo by’ ibibazo byawe biri mu inzira, Malayika arabizanye ariko Satani akakubwira ati “ ntushobobora gusubizwa dore uracyari mu ibibazo.... ibibazo byawe ni “inshobokable.”

Nta mugabo uzabona, nta mugore uzabona. Umugabo wawe azakomeza agutesha umutwe, umugore wawe azahora agutesha umutwe... Abana bawe bazahora bagutesha umutwe, ntibazahinduka bazakomeza gukora ibyo bakora.

Wowe uzahora mu ubukode, iryo deni ntirizakuho, bazateza ibyawe byose kugera no kuvuga uryamiraho. Erega Imana hari abantu ibikorera special kuri yo, ariko atari wowe.

Igihe cyose izatangira ku kubwira amagambo nkayo aguca intege “NTUKAYAGURE”. Ntukagire ubwoba kubera ayo magambo cyangwa utangire kuyatekerezaho” ntabwo nzasubizwa, nta akana nzabona, nzahera iwacu. Umugore wanjye azakomeza kuba uko ameze, umugabo wanjye ntashobora guhinduka.

Abana banjye bazakomeza kuba shidikana, none “ Mbaye uwande? Nzabahe ko inzu igiye gutezwa. Mbaye uwande ko inzu naruhiye bank iyiteje cyamunara. Nyumva wowe ugiriwe ubuntu bwo gusoma iyi nyigisho ufite ibibazo uyu munsi.

IBUKA ko, ikintu ijambo ry’ Imana rikoze nta muntu uwari we wese ufite ubushobozi byo kugifata nti gitambuke kikugereho, gusa gikora kuri buri muntu azatuma gikora. K’ uzatera intambwe mu kwizera icyo yabwiwe n’ Ijambo ry’ Imana.

Nkuko Yesu yatsindishije Satani ijambo ry’ Imana akiri hano ku isi niko nawe uzamutsinda. Yesu yabwiye Satani ati” BIRANDITSWE NGO “Ntibireba amagambo Satani yakubwiye aguca intege kugira ngo ijambo wumvise rigende ubusa.

Ahubwo bwira Satani uko byanditswe mu ijambo ry’ Imana ku ibijyanye n’ibibazo ufite ubu nonaha. Hey, Satani “BIRANDITSWE NGO...Maze ureka “IJAMBO” rikoreshe ubunararibonye ryayo mu urugamba ryonyine.

Imana igutabare!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel: Tel +14128718098
Whatsapp: +14123265034
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa