skol
fortebet

Kylian Mbappé yashyize asezera ku ikipe ya PSG yari amazemo imyaka irindwi

Yanditswe: Saturday 11, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappé yasezeye byeruye kuri Paris Saint-Germain yari amazemo imyaka 7.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yatangaje ko atazongera amasezerano muri PSG - kugira ngo akureho ibihuha byavugaga ko ashobora kwisubiraho akagumana n’iyi kipe.

Mbappe yasobanuye muri videwo ikora ku mutima ko atazava muri PSG gusa, ahubwo ko azava mu Bufaransa muri rusange - akingura umuryango wo kwerekeza muri La Liga.

Yavuze ati: "Biragoye, biragoye. Sinigeze ntekereza ko bizangora kubitangaza.

"Kuva mu gihugu cyanjye, Ubufaransa, Ligue 1, shampiyona nzi.

Ariko ndatekereza ko nari nkeneye iki, ihangana rishya nyuma y’imyaka irindwi."

Mbappe ntiyatangaje neza aho azerekeza mu mwaka w’imikino utaha, ariko biteganyijwe ko azinjira muri Real Madrid nyuma y’igihe kirekire ayivugwamo,bivugwa ko bamaze no kumvikana.

Mbappé yageze muri PSG mu 2017 avuye muri Monaco, aguzwe miliyoni 194 z’amadolari ya US.

Mbappe muri PSG yatwaye ibikombe bitandatu bya shampiyona na bitatu by’igihugu.Yatsinze ibitego 255 goals anatanga imipira 108 yavuyemo ibitego mu mikino 306.Niwe mukinnyi watsindiye iyi kipe ibitego byinshi kuva yabaho.

Mbappe arasezera abafana kuri iki cyumweru ubwo PSG iraba ikina na Toulouse kuri Parc des Princes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa