MURYANGO » Amakuru » Mu Rwanda » Politiki
Urutonde rw’Abadepite rw’agateganyo : Abagore 51 ku bagabo 29 Yanditswe kuya 18-09-2013 saa 13:11', na Ernest Ndayisaba 3777 35
 
Print

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nzeri, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize ahagaragara by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Abadepite ibyiciro byose aho ku rutonde rw’agateganyo mu Badepite 80 hagaragaramo abagore 51 bangana na 64 ku ijana.

Ishyaka PS Imberakuri kimwe n’abakandida bigenga uko ari 4 bose bakaba btabashije kubona imyanya mu Nteko kuko batabashije kugira amajwi 5 % nk’uko biteganywa n’itegeko.

Urutonde rw’agateganyo hakurikijwe amajwi yabonywe n’amashyaka ndetse na ba nyirubwite ruteye rutya :

1. FPR n’amashyaka bishyize hamwe bagize amajwi 76.22% bikaba bibahesha intebe 41 :

UWACU Julienne

MUTIMURA Zeno

MUKANDUTIYE Spéciose

SEMASAKA Gabriel

KANKERA Marie Josée

KAYIRANGA Alfred

KAYITESI Libérata

MUKAMA Abbas

KAYITARE Innocent

MURUMUNAWABO Cécile

MUSABYIMANA Samuel

MUKARUGEMA Alphonsine

KABONEKA Francis

MUKAZIBERA Agnès

RWIGAMBA Fidel

MUKAYUHI RWAKA Constance

MUKAYISENGA Françoise

BARIKANA Eugene

RUCIBIGANGO Jean Baptiste

MUREKATETE Marie Thérèse

BAMPORIKI Edouard

KANTENGWA Juliana

NYANDWI Désiré

BWIZA Connie

GATABAZI Jean Marie Vianney

MUKABAGWIZA Edda

RUKU RWABYOMA John

MURESHYANKWANO Marie Rose

MUDIDI Emmanuel

NYIRASAFARI Esperance

KAREMERA Thierry

MPORANYI Théobald

MWIZA Esperance

KARENZI Théoneste

TENGERA TWIKIRIZE Francesca

NYIRABEGA Euthalie

SEMAHUNDO NGABO Amiel

NYIRABAGENZI Agnes

MUKAKARANGWA Clotilde

HABIMANA Saleh

BEGUMISA Théoneste SAFARI

2. PSD yagize amajwi angana na 13.03% bikaba biyihesha intebe7 :

NKUSI Juvenal

MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline

MUKANDASIRA Caritas

BAZATOHA Shyaka Adolphe

NIYONSENGA Theodomir

NYIRAHIRWA Veneranda

RUTAYISIRE Georgette

3.PL yagize amajwi angana na 9.29 % bikaba biyihesha Intebe 5

MUKABALISA Donatille

BYABARUMWANZI Francois

KALISA Evariste

MUKAMURANGWA SEBERA Henriette

MUNYANGEYO Theogene

4. Mu cyiciro cy’abagore :

A. Umujyi wa Kigali

1.MUKANTABANA Rose

2.UWAYISENGA Yvonne

B. Iburasirazuba

1.MUJAWAMARIYA Berthe

2.NYIRAGWANEZA Athanasie

3.MUTESI Anitha

4.UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc

5.MUKANDERA Iphigénie

6.MUKARUGWIZA Annonciathe

C. Iburengerazuba

1.NIKUZE Nura

2.MANIRORA Annoncée

3.MUKANDEKEZI Petronille

4.NYINAWASE Jeanne d’Arc

5.UWAMAMA Marie Claire

6.MUKABIKINO Jeanne Henriette

D. Amajyaruguru

1.NYIRAMADIRIDA Fortunee

2.UWAMARIYA Devota

3.MUKAYIJORE Suzanne

4.KABASINGA Chantal

E. Amajyepfo

1.MUHONGAYIRE Christine

2.MUKANYABYENDA Emmanuelie

3.IZABIRIZA Marie Mediatrice

4.GAHONDOGO Athanasie

5.NYIRARUKUNDO Ignacienne

6.UWANYIRIGIRA Gloriose

5. Mu cyiciro cy’abafite Ubumuga :

RUSIHA Gastone

6. Mu cyiciro cy’Urubyiruko :

1.UWIRINGIYIMANA Philbert

2.MUKOBWA Justine

Nk’uko uru rutonde rubigaragaza, abagore 51 bari ku kigereranyo cya 64% bakaba aribo bagomba kwinjira mu Nteko ku buryo bw’agateganyo, uyu mubare ukaba wazamutse cyane ugereranyije n’ubushize aho wari ku kigereranyo cya 56%.

Technology Kuya 21-09-2013 at 14:20
 

Ngiyi TECHNIQUE rero ubundi ibindi ubundi...99.99999% by’inteko yose bagomba kuba bafite intekerezo imwe. Ngiyi demukarasi mba ndoga Rwabutogo...uzumwe hari umushinga w’itegeko usubizwa inyuma...tekereza abantu basenga bakemera bagatora itegeko ryemera gukuramo inda !!!!! Hariya nahisembona ko n’uwabashyikiriza iryo guteza cyamunara u Rwanda baritora !!! Ahaaaaaaaaaaaa

XXXXXXXXX Kuya 20-09-2013 at 06:19
 

Congratulations our honorables. Gog bless you

GG Kuya 20-09-2013 at 03:03
 

Burya niba dukunda uburinganire koko, mureke turebere hamwe mumibare, Umubare wabagore munteko,
inteko igira abadepite (=80
abahagarariye abagore =24
murubyiruko hagombakuvamo umugore =1

ibi bisobanuye ko. haba hasigaye 80-24-1=55,

Ntitwirengagize ko mubatangwa namashya abagore baba barimo banga na 1/3 on average, bisobanura ko ari 1/3 cya bariya basigaye 55 bingana na (average) 55/3 = 18.

iyo uteranyije aba bagore bose bitanga 43 (24 1 18 =43)

wareba ijanisha bikaba hafi 54% [(43/80)*100= 54%]

Nukuvuga ko, itegeko rikoze kuburyo uyu mubare uzahora uruta uwabagabo kdi ukaba udashobora kujya munsi ya 54%. rero ntagitangaza kirimo. kubona bariyo ari benshi.
Sinzi impamvu bazajya bageranya ninteko zahandi mubindi bihugu kereka niba bazi ko itegeko nshinga ribiteganya nkuko iwacu bimeze.

Matabaro Kuya 20-09-2013 at 01:38
 

Ni akaga ! bagabo rero mutuze mugume mu ngo zanyu murere abana abagore barabiganzuye.

@@@@@@ Kuya 19-09-2013 at 14:17
 

mujye mushyira mu gaciro, mu Nteko si aho kurira ni ugukorera Igihugu mureke urugambo ahubwo mufashe abayigiyemo kurangiza inshingano nicyo muba mwabatoreye nutabyishimiye areke ishyari ahubwo atange izo nama yumva arusha abandi twiyubakire Igihugu .Icyo utiyifuriza ntukacyifurize abandi mugire urukundo no kubahana Abagore barashoboye

kamana john Kuya 19-09-2013 at 06:47
 

Abagore 64% ?????????????????????????? Ahaaaa !!!!! Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda ?
What kind of politics ???? Please change this.

MAURICE Kuya 19-09-2013 at 06:35
 

Ahaaa ! ubunta buringanire mbonamo. ukunukudushuka tu.

yewe yewe Kuya 19-09-2013 at 05:44
 

ndore umupangu ndakurahiye imyanya y’aba bagore iba ipangiye uhereye kurutonde abanyamashayaka baba batanze 30% y’ingarigari yabo idakorwaho,kongeraho 1 wo murubyiruko urumva ko biba bibaze bien naho eduard we nagorororerwe yarakoze.

HASANI Kuya 19-09-2013 at 05:30
 

SAREHE IBYIDINI BIRAMUNANIYE NONE AGIYE KWIBERA MURIPORITIKE ?
NUBUNDI NIHO BYASHYAGA BISHYIRA IGIHE WEMERAGAKO ABADAMUBACU BABAFOTORA BAMBAYUBUSA.

Gutabara Zeno Kuya 19-09-2013 at 05:11
 

Yewe Rwanda uragana he ? abagore gusa baherekejwe na ba Kideyo !!! abakirurimo nimwihangane

nyamuneka Kuya 19-09-2013 at 04:56
 

Bavandimwe ba nyakubahwa bayobozi ,badepite byumwihariko abayobora cg baturuka iNyanza mudufashe
kubaka ikiraro(iteme) rihuza akagari ka Kabeza na Rubona mu murenge wa Cyabakamyi umuhanda waribagiranye abaturage batangiye kuwuhinga kandiari umuhanda ufitiye akamoro abahatuye hari Centre scolaire ya Kabere-kadaho hakorerwa ibizamini bya Leta bakabyikorera ku mutwe hari na central ya kabere
mudufashe icyo kiraro kimaze igihe amazi agitwaye ibiti birahari amabuye arahari

Eugene Kuya 19-09-2013 at 04:37
 

Kabasinga turashimye !!! imirimo yawe irivugira. Imana izakomeze kukuzamura kuko urabikwiye

BAMI Kuya 19-09-2013 at 03:46
 

Hon. MUKANTABANA ROSE arabikwiriye ! Felicitation !!!! tukuri impande zose n`inyuma.

ivubi Kuya 19-09-2013 at 03:37
 

Nibyo mwishimire intsinzi ya Hon Kabasinga ariko na we atubabarire ntazahinduke ikiragi ubwo ageze mu nteko.

Mana Kuya 19-09-2013 at 02:48
 

Abagore 64% mu nteko ?! ubwo se uburinganire burihe njye ndabona ari ubusumbane kabisa, ubu se abagabo barabikerezaho iki ? Ngabo nibajye kurera abana kuko mbona abakabareze babasimbuye mu mirimo yabo. Kujyana abagore mu mirimo yo hanze mbona aribyo birimo gusenya umuryango nyarwanda aho abana babuze kirera, bakaba barabaye ibirara, abasambanyi, abajura, abanywarumogi, abatinganyi, ibi byose biterwa nuko nta ndero babona kuko abakabahaye indangagaciro bavuye mu byicaro bajya guhangana n’abagabo mu mirimo yo hanze. Think twice save our future.

1 | 2 | 3

  •