skol
fortebet

Kenya: Menya umugore wa mbere uyoboye igisirikare kirwanira mu kirere

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho umugore wa mbere uyoboye igisirikare cy’icyo gihugu kirwanira mu kirere.

Sponsored Ad

Jenerali Majoro Fatuma Gaiti Ahmed abaye umugore wa mbere mu mateka ya Kenya uyoboye imwe muri serivisi z’igisirikare cy’iki gihugu.

Yashyizwe kuri uwo mwanya hamwe n’abandi bakuru ba gisirikare, barimo n’umugaba mukuru w’ingabo, nyuma y’urupfu mu kwezi gushize rw’uwari umugaba mukuru w’ingabo hamwe n’abandi basirikare mu mpanuka y’indege ya kajugujugu.

Jenerali Charles Kahariri yazamuwe kuri iryo peti anagirwa umugaba mukuru w’ingabo za Kenya.

Mbere, Jenerali Majoro Fatuma yabaye mu yindi myanya y’ubuyobozi bwa gisirikare na yo yari abayemo nk’umugore wa mbere mu mateka y’icyo gihugu, muri ubu buyobozi bwa gisirikare bwiganjemo abagabo – yabaye umugore wa mbere wageze ku ipeti rya Brigadiye no ku ipeti rya Jenerali Majoro.

Yinjiye mu gisirikare mu 1983 – bivuze ko akimazemo imyaka 41 – ari mu ishami rya gisirikare ry’abagore gusa, ryakoraga nk’ishami ritandukanye n’andi mashami yo mu ngabo za Kenya.

Abo basirikare b’abagore bari bari muri serivisi y’ubufasha bw’inyunganizi, nko mu kazi k’ubuyobozi, ibikoresho, ubuvuzi n’itumanaho.

Iryo shami rya gisirikare ryashenywe mu 1999. Icyo gihe ni bwo abari barigize bemerewe kwinjira muri serivisi nkuru za gisirikare – igisirikare kirwanira mu mazi, igisirikare kirwanira mu kirere n’igisirikare kirwanira ku butaka.

Uko kwinjiza iryo shami muri izo serivisi byahaye abagore ayandi mahirwe yo kujya mu nshingano za gisirikare, ndetse bituma abagore nka Jenerali Majoro Fatuma bazamuka mu mapeti.

Ukuzamuka kwe mu mapeti kubonwa nk’intambwe yatewe mu guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo mu ngabo za Kenya.

Mu 2018, ubwo yari arimo kuzamurwa ku ipeti rya Jenerali Majoro, uwari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko amwitezeho "kuba intangarugero ku bagore muri iki gihugu".

Icyo gihe yagize ati: "Bereke ko nta mipaka ihari ku bagore."

Mbere, Jenerali Majoro Fatuma yavuze ko nyirarume, na we wahoze ari umusirikare, ari we wamubereye urugero rwo kwinjira mu gisirikare kubera gukunda ukuntu yagiraga ikinyabupfura ndetse agakorana umuhate, avuga ko ibyo "byakoze ku buzima bwanjye kuva nkiri muto cyane".

Yavuze ko bamwe mu bo mu muryango we bamucaga intege ngo ntajye mu gisirikare. Mu 2018, yabwiye televiziyo Citizen yo muri Kenya ati: "Baravugaga ngo ’uwo si umwuga w’abagore.’"

Ati: "Ariko nari mfite ishyaka ryo gukora impinduka [itandukaniro] mu buzima bwanjye."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa