skol
fortebet

Abemerewe gukora ubukwe ku mpamvu zihariye bahawe amabwiriza bagomba kubahiriza

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,MINALOC,yatangaje ko abemererwa gukora ubukwe ku mpamvu zidasanzwe hari ibyo bategetswe kubahiriza birimo kubanza kwipimisha,kutarenza abantu 10,no kwirinda gukora ibirori nyuma y’aho.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof. Shyaka Anastase,aherutse gutangaza ko nubwo ubukwe butemewe muri iki gihe ariko abafite impamvu zumvikana zirimo kuba hari abantu baturutse hanze y’u Rwanda baje gukora ubukwe kandi bagomba gusubirayo babisaba bagahabwa serivisi yihariye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru gisobanura imyanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 cyabereye ku Biro bya Minisitiri w’Intebe Kuwa 16 Ukuboza 2020,Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase,yabwiye abari bafite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka ko bagomba kubuhagarika bakazabusubukura mu kwezi kwa mbere ibintu byagiye ku murongo.

Icyakora,yavuze ko hari abantu bashobora kuba bafite impamvu zumvikana aho yatanze urugero rw’abashobora kuba bavuye hanze baje gushyingiranwa hanyuma iki cyemezo kikabagonga kandi bagomba gusubirayo.

Yagize ati “Imihango yose y’bukwe iri mu bikorwa byahagaritswe.Turagira inama abari babufite kubusubika.Niba wari wateguye ibirori byiza cyane muri abantu barenga 200,300,ijana na mirongo ingahe,nyabuneka bisubike bijye mu kwa mbere n’abo wari kuzabikorera bazagufashe,ubahe akanya nimubyukanaho bazaguhereho.

Ariko ntabwo twirengagije ko hari igihe bishoboka ko umukwe n’umugeni bashobora kuba nta yandi maburaburizo bafite.Ntanze nk’urugero hari ibyagiye bigaragara mu nzego zibanze ugasanga abantu bavuye hanze umukwe,umugeni bavuye hanze cyangwa se umwe yavuye hanze aricyo kimuzanye kandi agomba gusubirayo.

Aho rero bimaze gusuzumwa no kuganirwaho,icyerekezo cyari uko bisubikwa ariko igihe bimeze bityo nta yandi maburaburizo,abo twabasaba ko bakwegera ubuyobozi bw’umurenge cyangwa ubw’inzego zibanze ariko nabwo ntabwo tubigira ibirori.Ni serivisi kuko Umurenge urakora,kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu.Ujya gushaka icyemezo cy’ubutaka ukakibona n’izindi serivisi.

Turakora uko itegeko ribigena mu ngingo yaryo ya 177 iteganya iyo serivisi ivuga ko umugeni aherekezwa n’abantu 2.Uwo mu muryango we n’uwamwambariye [Parain cyangwa Maraine].Tuzabikurikirana twe n’inzego dufatanyije zirimo polisi n’izindi, kugira ngo na nyuma y’aho batagira ibindi birori bajyamo.

Minisitiri Shyaka yavuze ko iyi serivisi yihariye izahabwa abashyingirwa,bazashyiraho izindi nzego kugira ngo umuyobozi w’umurenge atariwe ufata icyemezo wenyine kuri iyo serivisi.

Bimwe mu byasabwe abemerewe gukora ubukwe muri iki gihe bibujijwe harimo:

Kutarenza abantu 10
Kwipimisha Covid-19 bakabona n’ibisubizo ko batarwaye
Kwirinda kwiyakira no gukora ibirori nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa