skol
fortebet

Amwe mu mafoto ya Kimenyi Yves yambika impeta umukunzi we Muyango Claudine [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Umuzamu Kimenyi wa Kiyovu n’Amavubi, wanakiniye APR FC, Rayon Sports, Kimenyi Yves, yaraye yambitse impeta umukunzi we Miss Muyango bashyira ku mugaragaro umugambi wo gushyingiranwa.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru aho wabereye muri Gasabo mu murenge wa Gisozi mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK

Nyuma y’aho Kimenyi yasabye Muyango kuzamubera umugore,undi yabyemeye amwambika impeta.

Mu butumwa Kimenyi Yves yashyize kuri konti ye Instagram, yavuze ko yishimiye ko umukunzi we amwemereye ko bazana ku munsi ufite amateka mu rukundo rwabo.

Ati “ Ndishimye cyane kuko uyu munsi nibwo namubonye bwa mbere mu maso yanjye. None ubu turi kumwe nk’umugore wanjye iteka ryose kuko yavuze YEGO.”

Warakoze ku myaka ibiri tumaranye, wanyeretse ko icyo inshuti nyayo ari cyo. Uri umugore mwiza nahoze ndota mu myaka yose ishize.”

Uwase Muyango yegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane muri iryo rushanwa ry’ubwiza.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati “…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw’urukundo na Miss Uwase Muyango muri 2019 amaze gutandukana n’uwari umukunzi we Didy d’or.

Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye bashimangira urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’amakuru yavugwaga ko babana mu nzu.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa