skol
fortebet

Aragisha inama: Umugabo wanjye yanduye SIDA none hari undi wifuza ko twibanira.Nkore iki?

Yanditswe: Wednesday 17, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugore utatangaje amazina ye arasaba inama abakunzi b’ikinyamakuru UMURYANGO ku kibazo kimuremereye cyo kuba umugabo we yariyandaritse akandura SIDA ariko we ngo aracyari muzima gusa aribaza icyo yakora kugira ngo atazayimwanduza.
Yagize ati " Sindibwivuge izina kubera impamvu z’umutekano wanjye. Ndi umudamu wubatse mfite abana 4 harimo n’impanga 2 nashatse mu mwaka wa 2000, icyo gihe narimfite imyaka 16 y’amavuko bisa nkaho ari gufatwa ku ngufu kuko umugabo yarandutaga cyane twabanye (...)

Sponsored Ad

Umugore utatangaje amazina ye arasaba inama abakunzi b’ikinyamakuru UMURYANGO ku kibazo kimuremereye cyo kuba umugabo we yariyandaritse akandura SIDA ariko we ngo aracyari muzima gusa aribaza icyo yakora kugira ngo atazayimwanduza.

Yagize ati " Sindibwivuge izina kubera impamvu z’umutekano wanjye. Ndi umudamu wubatse mfite abana 4 harimo n’impanga 2 nashatse mu mwaka wa 2000, icyo gihe narimfite imyaka 16 y’amavuko bisa nkaho ari gufatwa ku ngufu kuko umugabo yarandutaga cyane twabanye naramenya iby’urugo cyane. Ariko kubera kuba imfubyi naje kubyemera muri icyo gihe twabanye neza umugabo yaje kubona akazi biba ngombwa ko dutura hafi y’akazi hari mu mujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko icyo gihe bageze i Kigali umugabo yaje kuba umusinzi wo ku rwego rwo hejuru uko atashye akabakangura ari nako abakubita. Mu gitondo inzoga zamushiramo yaba abana n’umukozi wo mu rugo akabasaba imbabazi ku makosa yaraye abakoreye.

Nyuma yaje kwimura uyu mudamu n’abana abasubiza mu cyaro iyo babaga we asigara mu mujyi wa Kigali, batuye mu mazu bakodeshaga mu cyaro ibi uyu mudamu ngo yabifashe nko kumukura iruhande rwe ngo akore ibyo yishakiye.

Bidatinze nyuma y’ubusinzi ndengakamere uyu mugabo we yaje no kujya mu bagore ndetse n’indaya.

Umunsi umwe uyu mugore yagiye kumusura i Kigali, asanga nabwo yasinze hanyuma arebye mu kabati asangamo ikayi n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Yaje kubimuganirizaho arabimwemerera ko yanduye SIDA nyuma yamusabye kujyana kwipimisha kubw’amahirwe umugore sanga ari muzima.

Ibi byose bibaye umugore avuga ko bimaze umyaka umunani bibayeho ngo yakomeje kwifata bihagije kugirango umugabo we atamwanduza SIDA, gusa yakomeje kumusura cyane mu mpera z’icyumweru ariko ni hahandi agasanga umugabo we yasinze atanamwitayeho ahubwo yibereye mu bandi bagore kugeza nubwo abyaye abandi bana babiri hanze, kuri we abona akomeje kwanduza abantu SIDA ku bushake.

Ibi bibazo byose uyu mudamu avuga ko bikomeje kumutera muzunga none yakurijemo n’indwara y’umutima .

Nyuma y’ibi bibazo byose arimo nuko afite abana bane yitaho wenyine n’umugabo yamutaye byakomeje kumubera ihurizo none yifuza ko mumugira inama kuri ibi bibazo yibaza.

Agira ati:’’Ubu mfite umuntu unkunda kandi mbibona neza kuko yashakiye igishoro ubu ndi gukora kandi yita no kubana banjye hahandi anabasohokana ntanahari akabanjyana aho bifuza gusohokera hose , arabambika mbese adufasha muri byose uko abishoboye’’.

Yakomeje avuga ko uyu mugabo nawe yubatse kandi afite umugore none kubera ko akunda gusenga kandi yubaha Imana akaba afite ipfunwe ryo gusenya urugo rw’abandi mbese ntiyifuza gusenyera umugore mugenzi we.

None aribaza ati, mufashe rwose ndaremerewe mungire inama yicyo nakora ndumva umutima wenda guturika? Mpitemo nsenye urugo rw’abandi cyangwa niyegurire imana?

Murakoze mbaye mbashimiye ntegereje inama zanyu nziza mungira.

Ibitekerezo

  • Mwiriwe neza senga imana izagushoboza kwita kubana base ahokugirango usenyere mugenzi wawe nubundi imana yakurinze iracyahari

    Bose bihorere wirerere abana.
    Kuko nubundi uwo mugiye gushakana nawe uzaba umutije umurindi wo gusenya irwe.

    Niba mwarabyaranye ihangane muzajye mubana mukoresha agakingirizo,naho ubundi aho yayanduriye n’ubundi ntihasibamye.

    Inama nakugira, ni inama ivuye muri Bibiliya. Niba koko ukunda Imana ntusenyere mugenzi wawe. Kuko icyo cyaha kitwa ubuhehesi, kubera ko uba ugiye ku wundi mugabo utaye uwawe. Gusa, kuko umugabo wawe ari umusambanyi, ufite uburenganzira uhabwa na Bibiliya bwo gusaba gatanya, ukishakira undi mugabo, ariko atari uw’abandi. Naho rero uriya mugabo ugukundira abana kandi akaba yaraguhaye n’igishoro, mureke ntunamutekereze. Uko adakunda umugore we, muramutse mubanye nawe yaguharurukwa akaguta, cyane cyane ko ufite n’abana 4 bose, ntiyabatunga atarababyaye, kandi afite abe yabyaranye n’uwo mugore ashaka guta. Reka gukora icyaha rero cyo gusenyera umugore mugenzi wawe, kandi ukaba uhemukiye n’Imana. Niba uwo mugabo wawe mutarasezeranye mu mategeko, ushatse wamuta ukigendera utiriwe unasaba gatanya, kuko n’ubundi si uwawe, imbere y’Imana muri abasambanyi. N’uwo uzashaka, mbere yo kubana muzabanze muge gusezerana ku murenge, uko ni ko gushakana kwemewe mu maso y’Imana. Nkwifurije amahirwe rero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa