skol
fortebet

Atinya kubaho kurusha gupfa nyuma yo guhira mu ikamyo umubiri we wose ugashya cyane

Yanditswe: Sunday 21, Feb 2021

Sponsored Ad

Si abantu benshi bari mu myaka ya 20 uzumva bavuga ko batinya ubuzima kurusha urupfu,ariko uyu munya Espanye witwa Aleixo Paz niko ameze.

Sponsored Ad

Ubwo yari afite imyaka umunani, yarahiye bikomeye kugeza kuri 90% by’umubiri wi. Kuva icyo gihe abayeho mu bubabare, iminsi imubana miremire cyane.

Avugana na BBC kuri terefone, Paz yagize ati: "Ishavu niryo rimvana mu gitanda iminsi yose".

"Umuziki niwo utumye nkomeza kubaho. Niwo utuma nshobora kwihanganira ubuzima ndimo kandi ngakomeza".

Paz yari kumwe na se mu modoka itwara peteroli, irimo litiro ibihumbi n’ibihumbi ubwo yakoraga impanuka

Yari aryamye, yagiye gukanguka asanga ari mu muriro, imodoka iri gushay. Ariko ku bw’amahirwe, Paz yararokotse.

Imyaka myinshi y’ubwana n’ubugimbi yayimaze mu bitaro, mu bubabare butagira ingano n’ishavu ry’umurengera, mu gihe abaganga bakomezaga kumusanasana kuko yari yahiye cyane.

Paz ntakunda kujya ahantu hahurira abantu benshi kuko aba adashaka ko abantu bakomeza kumureba.Akeka uwo ari we wese. Ntibimworohera kwiyereka abantu.

Ni ibintu bidasanzwe kuba yemeye kuvuga ibyamubayeko.Amakuru ye akaba ari muri nkuru mbarankuru yakozwe igihe kirekire yiswe The Fire Kid (Umwana w’umuriro) yakozwe na Ignacio Acconcia, umuhanga mu gukora izi nkuru.

Paz ntiyari yorohewe no kubona za camera zikomeza kumukurikirana imyaka itari mike.

Atangira abwira abamubona muri iyo video ko nta kintu kinini bakwitega kimuvamo, aho abantu usanga biteze kubona igihangange cyahishuye ibintu bitandukanye

Si wa muntu uvuga ngo arebera ku gihangange kugira ngo akore ibintu bitandukanye,ariko arivuga we ubwe, ntacyo ahishe, avuga ibyamubayeho.

Ati: "Si nshaka ko abantu bibeshya ngo bamfate nk’icyitegererezo, nk’umuntu wakoze ibitangaza. Nta kintu na kimwe nakoze, uretse kwihangana kugira ngo nshobore gukomeza kubaho, nk’uwo ari we wese. Ingufu zanjye zonyine n’ukwihangana".

Paz avuga ko atarashobora kwibagirwa ibyamubayeho.

"Abantu babona ko ndi intwari kubera nashoboye kwiyungikanya, ariko njyewe siko mbibona. Ntinya ubuzima kurusha urupfu".

"Sinshobora kwibagirwa iyi mpanuka. Iyo ntuje ndayibuka,mpita mbona uko byose byagenze, kimwe ku kindi. Igihe narimo ndashya, sinataye ubwenge, byose ndabibona ntya! Biragoye kwibagirwa".

Avuga ko akomeza gushikagurika kandi ntasinzire neza.

"Ni kenshi mbyuka bitunguranye, agatotsi kantwaye, umutima wamvuyemo".

’Sinshobora kwibuka ubuzima bwo mu bwana bwanjye’

Paz avuga ko iyi mpanuka yamusizemo imvune zisumba inkovu zo ku ruhu. Ryahinduye indangamuntu yiwe.

Ati: "Iyo ndebye ifoto yanjye nkiri umwana, sinemera ko ari njyewe".

"Kuko ntaho bihuriye n’uko nsa. Nta byiringiro nshobora kugira, cyangwa ngo numve ko hari icyo nshobora gukora ngo ninezeze".

"Kuva nagira iyi mpanuka, mpora mu ntambara kandi nibwo buzima bwanjye. nitwa Aleixo ariko iri zina siryo ndangamuntu yanjye. Aleixo ni izina ry’uwari umwana, si izina ryanjye nk’umuntu ukuze".

Gusa Paz yashimye uburyo abantu bamwe na bamwe babonye iyo video bamusuye bavuga ko ibyamubayeho byabigishije cyane.

Avuga ko mu ntangiriro amagambo agize umutwe w’iyo nkuru yamukozweho itamushimishije - The Fire Kid – mbere, ariko nyuma rikaba ryaraje kuba iritazirano rye.

Ariko ubu yararimenyereye kubera abantu benshi babonye iyi nkuru

Ati: "Iyo abantu baza bagushimira, ubyemera utabyemera, hari icyo bihindura muri wowe".

"Ikiriho ni uko iyo abantu baza banshimira, rimwe na rimwe ndumirwa, ugasanga ndimo nifata uko ntari. Hari igihe mbere binzamo ugasanga ndimo ndibaza ko hari umunsi nzabaho ubuzima busanzwe".

’Umuziki umpa ibyiringiro’

Paz ati: "Sinkeneye kumera neza. Ibyo kumera neza njyewe ntabyo nzi kandi njyewe ntabyo menyereye".

"Iminsi yose mbyuka ndwaye mu nda, mbabara umubiri wose, ibyo bigahita binyibutsa ayo nabonye. Abantu benshi bambwira ko ibintu bizagenda neza, ariko kuri njyewe siko mbibona".

Ariko akomeza avuga ati: "Ariko birumvikana, ni urugamba ntegetswe gukomeza".

Paz avuga ko yakundishijwe umuziki n’umuhanzi wo mu njyna wa rap, Isaac Real "Chaca" wigeze kuba igihangange mu gutera amakofe (boxe/boxing), yigeze no gufungwa. Paz amufata nk’umujyanama we.

Ati: "Umuziki nibwo buhungiro bwanjye, niwo humure ryanje,mfite ukwizera guke".
"Nibyo ko mfite intego n’icyo nifuza kugeraho mu gihe kizaza, ariko ntiwishye ngo umbone uko ntari:njyewe sinibona nk’umuhanzi, kandi nta kintu na kimwe nshaka kugeraho mu bijyanye n’umuziki".

"Kwandika indirimbo - nta kindi mbikorera kitari ukwimara ishavu".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa