skol
fortebet

Byiringiro Lague ari mu rukundo n’umukobwa w’Uburanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu "Amavubi",Byiringiro Lague ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Uwase Kelia ndetse amakuru aravuga ko bashobora kurushinga muri uyu mwaka.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 20 wazamukiyemu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo yihebeye uyu mukobwa w’ikizungerezi.

Lague aherutse gushyira amafoto yabo bombi kuri instagram arangije arandika ati “Ntewe ishema nawe.” Uyu mukobwa nawe amusubiza akoresheje utumenyetso tw’ingufuri ifunze agaragaza ko urukundo rwabo rudadiye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 ukina asatira anyuze ku mpande, ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 yabereye muri Cameroun, aho yakinnye imikino 2 irimo usoza itsinda u Rwanda rwatsinzemo Togo ibitego 3-2 yanitwayemo neza cyane ndetse n’uwa 1/4 u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea Conakry igitego 1-0.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi baheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri isoza iitsinda F yo gushaka itike ya CAN 2021,aho yanatsinze igitego kimwe rukumbi u Rwanda rwatsinze Mozambike i Kigali.Yanitwaye neza muri Cameroon mu mukino wa nyuma wo muri iri tsinda warangiye ari 0-0 bituma u Rwanda rubura itike ya AFCON2021.

Uyu rutahizamu arifuzwa cyane n’ikipe ya FC Zürich yo mu Busuwisi bivgwa ko yifuza kuzamutangaho ibihumbi 265 by’amayero naramuka atsinze igerageza.



Ibitekerezo

  • ariko se ko leta y’urwanda isezeranya abantu bujuje imyaka y’ubukure (21ans) kdi mutugaragarije ko lague afite 20 ans ubwo bizakunda kuburyo muhise muvuga ko bashobora gukora ubukwe uyu mwaka ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa