Hahishuwe isaha abashakanye benshi bakunda gutereraho akabariro n’ibyo abagore bakora ngo batwite vuba
Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020
Kuwa 02 Mutarama buri mwaka n’ umunsi wagenewe kubyara [National Baby Making Day] aho abakiri bato n’abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina bisanzuye kugira ngo babashe kubyara.
Amamiliyoni y’abakundanye hamwe na hamwe ku isi yishora mu gutera akabariro kugira ngo abashe kubyara kuri uyu munsi wahariwe kubyara.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu bashakanye bakunze gutera akabariro ku isaha ya saa yine 10:36 z’ijoro.
Mu bihugu bigize ubwami bw’ubwongereza [UK],ubushakashatsi bwagaragaje ko abana benshi bavuka kuwa 26 Nzeri n’ukuvuga ibyumweru 38 uturutse kuwa 02 Mutarama aricyo gihe nyacyo umugore amara atwite.
Nkuko ikinyamakuru Daily Star kibitangaza,Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwambara amasogisi,gutosa imyenda y’imbere,kwirinda inzoga n’ibindi bitandukanye birimo kunywa umutobe w’inanasi no kuzirya bifasha umugore gutwita vuba.
Ibitekerezo
EWANA INO NKURU NI SAWA