skol
fortebet

Huye: Meya Sebutege yasezeranyije ba bageni gitifu wa Mbazi yanze gusezeranya

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 28 Kanama 2020,Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasezeranyije Nzindukiyimana Jérémie n’umukunzi we Byukusenge Claudette bo mu Murenge wa Mbazi, bangiwe gusezeranywa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenye abanshinja ubwicanyi.

Sponsored Ad

Nzindukiyimana Jérémie wo mu Kagari ka Rugango, yagombaga gusezerana na Byukusenge tariki ya 30 Nyakanga 2020,bageze ku Biro by’Umurenge wa Mbazi baza gutungurwa n’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Uwimabera Clémence, yanze kubasezeranya abashinja ko ari abicanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yakurikiranye icyo kibazo ku wa 5 Kanama 2020 asanga abangiwe gusezerana barengana, yiyemeza kubafasha ariyo mpamvu yagiye kubasezeranya muri uyu murenge wa Mbazi

Nzindukiyimana yavuze ko we n’umukunzi we bazindutse kare bagera ku Murenge wa Mbazi bakicara mu cyumba bagombaga gusezeraniramo ariko batungurwa n’amagambo Uwimabera Clémence, yaje ababwira.

Ati “Yinjiranye urupapuro ruriho umwirondoro wanjye n’uwa mushiki wanjye; aratubwira ngo ubwo rero namwe mwaje gusezerana? Mukaza gusezerana muvuye kwica umuntu? Njyewe ntabwo nabasezeranya! Murabona mwakora ku idarapo ry’igihugu, muvuye iwanyu muvuye kwicana? Musohoke mwa bicanyi mwe!”

Intandaro y’ibyo ngo ni uko umusaza witwa Nyabyenda Yohani yari yazindukiye ku Murenge wa Mbazi agiye kurega ko yakubiswe biturutse ku mvururu zavutse hagati ya mushiki wa Nzindukiyimana n’umugabo we.

Uwo mugabo wa mushiki we ngo ni we wakubise Yohani bimuviramo uburwayi.

Nzindukiyimana avuga ko ubwo izo mvururu zabaga yahageze atabaye kimwe n’abandi ariko atigeze arwana.

Uwimabera Clémence amaze kubasohora mu murenge no kubabwira ko atabasezeranya ngo yabijeje ko agiye gukora iperereza bityo nasanga ari abere aza kubasezeranya nyuma ya saa Sita. Gusa ngo ntiyabikoze.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagiye gukurikirana iki kibazo kuwa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020,agirana inama n’abaturage aho urugomo rwabereye, atanga umurongo w’ibigomba gukorwa.

Yemeje ko bafashe umwanzuro wo gukurikirana abo bigaragara ko bateje ikibazo cy’umutekano muke no gukubita no gukomeretsa kuko byagaragaye ko habanje gukurikiranwa ikibazo cy’umutekano.

Yanzuye ko “Uyu musore azahabwa serivisi, akaba azamenyesha umunsi yahisemo tukayimuha.”

Sebutege yasabye abaturage kubana mu mahoro no mu bworoherane, birinda urugomo, ugize ikibazo akakigeza ku buyobozi bukamufasha kugikemura.

Nzindukiyimana wangiwe gusezerana yitiranyijwe n’uwakubise umuturanyi we, yasabye ko Gitifu Uwimabera agomba kubanza kumusubiza agaciro yamwambuye akanamwishyura ibihumbi 800 y’amafaranga y’u Rwanda yari yatakaje yitegura ubukwe, hanyuma akabona kumusezeranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa