skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umwuzukuru wa Perezida Kagame nawe yakurikiye ijambo yagejeje ku banyarwanda

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Umwuzukuru wa Nyakubahwa Perezida Kagame yafotowe ari gukurikirana ijambo yagejeje ku banyarwanda,agaragazaga uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka wa 2020 ndetse nyuma agirana ikiganiro n’abanyamakuru,n’abaturage bo hirya no hino.

Sponsored Ad

Iyi foto yashyizwe hanze n’umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Kagame,Ange Kagame,abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ange Kagame yashyize kuri iyi foto amagambo ayiherekeje ari mu rurimi rw’Icyongereza ati “Dukurikiye ijambo ry’uko Igihugu gihagaze.”

Indi foto yaherukaga kujya hanze,yagaragazaga Perezida Kagame ateruye uyu mwuzukuru we wa mbere.

Ubwo uyu mukobwa yavukaga,Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kugira umwuzukuru wa mbere, avuga ko nubwo ari bishya ariko ari byiza cyane ndetse ko akunze kujya kumureba iyo arangije akazi.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020 ni bwo Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo, inkuru yatangajwe bwa mbere na Perezida Kagame Paul wagaragaje umunezero udasanzwe yatewe no guhinduka sogokuru ku mugaragaro.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abinyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, yatangaje ko bishimiye kwakira uyu mwuzukure we ku munsi w’ejo hashize.

Yagize ati "Kuva ku munsi w’ejo,twishimiye cyane kugira umwuzukuru.Mwakoze cyane A&B.Mbega Umunezero !?.Ku nshuro ya mbere biba bishimishije cyane."

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, yashyingiranywe n’umukunzi we,Bertrand Ndengeyingoma,kuwa gatandatu,taliki ya 06 Kamena 2019,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa