Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, yateye ivi, asaba umukunzi we, Issa Leila, kuzamubera umugore.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE nuko iki gikorwa cyabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021.
Nsabimana Aimable na Issa Leila, bombi bamaze umwaka umwe bakundana ndetse biyemeje gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo bakubaka urugo.
Kapiteni wa Police FC yasabye Issa Leila kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.
Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iheruka gusozwa muri Cameroun gusa nta segonda na rimwe yakinnye.
Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko we n’umukunzi we, bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.
Nsabimana wakiniye amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye kandi SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.
Source: IGIHE
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN