skol
fortebet

Kapiteni wa Police FC Nsabimana Aimable yateye ivi

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, yateye ivi, asaba umukunzi we, Issa Leila, kuzamubera umugore.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE nuko iki gikorwa cyabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021.

Nsabimana Aimable na Issa Leila, bombi bamaze umwaka umwe bakundana ndetse biyemeje gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo bakubaka urugo.

Kapiteni wa Police FC yasabye Issa Leila kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iheruka gusozwa muri Cameroun gusa nta segonda na rimwe yakinnye.

Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko we n’umukunzi we, bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

Nsabimana wakiniye amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye kandi SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa