skol
fortebet

Karasira Aimable yabuze pasiporo yo kujya kureba umukobwa wamukunze urudasanzwe muri USA

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi Karasira Aimable wahoze ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko yirukanwa mu mezi make ashize,yavuze ko Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwamwimye pasiporo kugira ngo ajye kureba Umurundikazi bari bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Karasira Aimable watangaje ko atabyarana n’Umunyarwandakazi yabwiye UMURYANGO TV ko yishyuye ibihumbi 100 FRW ngo abone pasiporo yo kumufasha kwerekeza muri Amerika ahari umukunzi we bahuriye ku mbuga nkoranyambaga,ariko ngo yayimwe.

Yagize ati “Igitutu cyo gushaka,uwo Murundikazi niwe wari wakinshizeho,njyewe nta kibazo mfite.Kubaho ndashaka nta kintu bimbwiye na gito igihe cyose nkiri mu Rwanda kuko banyimye pasiporo……Nimbona Pasiporo nibwo nzateganya gushaka.Igihe cyose ngifungiye mu Rwanda nanjye nta mwana nabyariramo.”

Mu kwezi gushize, Karasira Aimable yatangaje ko uyu Murundikazi ariwe wamubwiye ko amukunda ndetse amwoherereza ubutumwa bw’urukundo buri kanya.

Yagize ati : "Nibampa pasiporo nzajya kubana n’umukobwa wo hanze. Twarambagizanyije kuri internet, ariko ndamwizeye mbona ari we ubishyiramo ingufu cyane... Amba hafi rwose arakomeje, noneho kubera ko abo mu Rwanda ntawumvugisha, urumva ni ugufatirana uri kwemera."

Yakomeje agira ati : "Turaganira ariko duhuje byinshi, ibyo numva ntazi ndabimubwira akanyunganira... Antesha umwanya buri gihe aba ambwira utugambo twinshi buri kanya buri kanya, kandi ari muri Amerika, noneho natekereza ko baba bafite ibindi bakora ariko buri gihe nimugoroba, buri gitondo kuburyo telefone ye yirirwa impamagara waramutse ute ? Amakuru yawe ?... Ngahita mvuga nti uyu muntu anshyizeho umutima kabisa."

Muri Kanama 2020,Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa.

Ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yavugaga ko azize amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

Mu byo Karasira yirukaniwe harimo kuba yari amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange.

Yashinjwaga n’amakosa y’imyitwarire mibi arimo kudakurikiza ingamba Kaminuza iba yarashyizeho mu kunoza imyigishirize, guhabwa amahirwe yo kuzamura impamyabumenyi ye akabyanga n’ibindi.

Karasira wavukiye mu ntara y’amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE KARASIRA AIMABLE YAGIRANYE NA UMURYANGO TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa