skol
fortebet

Menya byinshi ku mpeta irinda abagore gutwita ndetse no kwandura virus itera SIDA

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe bamwe mu bagore usanga binubira ingaruka mbi ziterwa no gukoresha imiti irinda gusama ndetse n’agakingirizo, havumbuwe impeta ishobora kubashyira igorora kuko irinda icyarimwe gusama ndetse no kwandura SIDA.

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru cyandika ibijyanye n’ubuhanga mu ikoranabuhanga cyitwa Plos One cyabitangaje, iyi mpeta idasanzwe ni igisubizo ku bagore batinyaga gufata ibinini biringaniza urubyaro, ikajya ibaha kuba bamara iminsi igera kuri 90 badashobora gusama mu gihe baba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Si ukuringaniza imbyaro gusa ariko kuko nk’uko amakuru dukesha Francetvinfo abivuga, abahanga n’abandi bantu batandukanye bafite kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo mu nshingano zabo bamaze igihe bashaka impeta nk’iyi yabasha gutanga icyizere ku guhashya icyo cyago, iyi mpeta rero ikaba igiye kuba igisubizo gikomeye.

Rowena Johnston; umuyobozi wungirije w’umuryango w’Abanyamerika ushinzwe kurwanya SIDA yatangaje ko kuboneka kw’uburyo bwo kwirinda by’igihe kirekire abaryamana bakabikora badahora buri gihe bafite impungenge ari ibintu byiza cyane.

Iyi mpeta irimo imiti y’ubwoko bubiri, urinda gusama n’ukingira kwandura agakoko gatera SIDA, yatangiye gukoreshwa, umuti urinda ikwirakwizwa rya SIDA wo ukaba warahawe abantu basaga miliyoni eshatu n’igihe bawuhawe mu buryo bw’imiti inywebwa biciye mu kanwa, ariko kugirango uwo muti urusheho kwizerwa ukaba kugeza ubu wafatwaga buri munsi mu buryo bw’ikinini.

Kugeza ubu amahirwe yatanzwe cyane cyane ku bihugu bikennye, ni ikoreshwa ry’impeta izajya ishyirwa mu gitsina cy’umugore ikamufasha kwirinda gusama atabiteganyije ndetse ikanabasha kurinda kwandura agakoko gatera SIDA mu gihe hakozwe imibonano mpuzabitsinda idakingiye kandi iyo mpeta ikajya ibasha gukora mu gihe kingana n’amezi atatu yose.

Uburyo impeta ikoreshwa:

Iyi mpeta ishyirwa mu gitsina cy’umugore akoresheje intoki ze. Mu gihe umugore ashyizemo impeta nshya asabwa gukoresha ubundi buryo burinda gusama nk’agakingirizo mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina mu minsi irindwi ikurikira ishyirwamo ry’iyi mpeta. Umugore kandi amarana iyi mpeta mu gitsina iminsi 21 cyangwa ibyumweru 3, iyo iyi minsi ishize akuramo iyi mpeta mu gihe cy’icyumweru 1 cyangwa se iminsi 7 akabona gushyiramo indi mpeta nshyashya.

Iyo iyi mpeta yikuyemo mu buryo ubwo ari bwo bwose umugore ntabashe kuyisubizamo mbere y’amasaha atatu, agomba kwambara impeta nshya kandi agakoresha uburyo bwo kurinda gusama mu gihe cy’iminsi 7 nibura ikurikira uyu munsi yambariyeho impeta nshyashya.

Iyi mpeta yizewe ku kigero kingana iki?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ku bagore 100 bakoresha ubu buryo mu gihe cy’umwaka 9 muri bo batwita. Gusa ngo amahirwe yo gutwita ari hasi cyane ku bagore bakosha neza ubu buryo ni ukuvuga: Kwambara impeta ukayimarana ibyumweru 3(Iminsi 21), ukayikuramo mu gihe cy’icyumweru 1(iminsi 7) kandi ukibuka gukoresha uburyo burinda gusama nk’agakingirizo mu minsi irindwi ikurikira umunsi wambariyeho impeta nshya.

Ibitekerezo

  • Ubwacu.bwakeye.ariko.ndumva.namahirwe 100% DUFITE.KBS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa