skol
fortebet

Ndagisha Inama: Umugore napfuburaga arashaka kunyicira ubukwe,Nkore iki?

Yanditswe: Sunday 22, Nov 2020

Sponsored Ad

Ndagisha inama, ndi umusore w’imyaka 27 narangije amashuri yisumbuye muri 2011 nkunda gufotora. Naje gufotora umumama arabikunda kuva ubwo tuba inshuti dutangira gukururukana ariko akaba yarafite umugabo ukomeye w’umusirikare tukajya turyamana rimwe na rimwe.

Sponsored Ad

Muri make nari umupfubuzi kandi byaje kumpira ndabikomeza mbona amafaranga menshi ku buryo na mama yahoraga yibaza aho ava nkamubeshya ko ari akazi nabonye ko gufotora muri company y’ubakerarugendo kuko akenshi nagendaga cyane.

Byaje kuba ibibazo umugabo wa wa mugore arabimenya ndahigwa bikomeye. Wa mudamu yaje kumpungisha njya hanze muri canada ngezeyo nkora akazi k’ubushoferi. Ariko ndi umuntu ugira akarimi keza nkaba ndi n’umusore ushinguye.

Naje guhura n’umukobwa arankunda ansabira akazi kuri papa we wacuruzaga ibiyobyabwenge bampa akazi ko gutwara mama w’uwo mukobwa. Baje kunyizera njya muri bussiness zabo ndahirwa bikomeye.

Ibintu byaje kuzamba ubwo muri business papa wabo arafungwa n’umuryango utangira guhigwa nanjye mpita nitahira ngaruka mu Rwanda ariko nagarukanye amafaranga menshi ku buryo wa mugabo ntacyo yari kuntwara.Naguze amazu menshi ubu mbayeho neza

Ikibazo mfite ni iki, wa mu mama yambwiye ko afite umwana wanjye ngo nari naramuteye inda ntiyabimbwira kandi nagiye gupima umwana koko nsanga n’uwanjye.
Nari mfite umukobwa twari dufite gahunda yo kubana none ndi kwibaza,ese mbimubwire ko nabayeho muri ubwo buzima cyangwa mbireke kuko ntabyo azi?.
Wa mugore twasambanaga nawe ahora ampatiriza ngo dusubire muri bwa buzima cyangwa azanteze uwo mukobwa kuko aramuzi.

Ibitekerezo

  • Mwaramutse nyandikira kuri WhatsApp nkugire inama ituma akureka 0785478094

    Ndumva uwo mugore wapfuburaga yaragufashije cyane, igihe kirageze ngo nawe umwishyure kandi umuhe inzu imwe yo gufasha umwana mwabyaranye. Ubundi mutandukane neza kugirango utangire ubuzima bushya ,kandi iyo ngeso uyireke itazagukoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa