Neymar Jr yatwawe umutima n’ikizungerezi cyasajije benshi ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 24, Dec 2020
Rutahizamu Neymar Jr w’ikipe ya PSG mu Bufaransa ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa witwa Melodie Penalver ufite uburanga budasanzwe ndetse ukurikirwa na benshi ku rubuga rwa Instagram.
Uyu mukobwa w’imyaka 28 aravugwaho gukurura Neymar Jr kubera amafoto akurura abagabo yagiye ashyira hanze mu bitandukanye arimo n’iyo iki cyamamare cyakunze [like].
Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyavuze ko Neymar Jr akunda uyu mukobwa ndetse ahora areba aya mafoto ye akamwifuza.
Melodie akurikirwa n’abarenga 793,000 kuri Instagram biganjemo abagabo bakunda amafoto agaragaza uburanga bwe abasangiza.
Uyu mukobwa yavukiye ahitwa Elche muri Spain ndetse asanzwe akora ibiganiro kuri TV bigaragaza ubwiza.
Icyakora Neymar Jr ashobora kugorwa n’uko uyu mukobwa amaze imyaka 9 akundana n’undi musore Cristian Jerez bakora akazi kamwe.
Melodie n’uyu mukunzi we bigeze gukora ikiganiro bari ku kirwa ndetse bagaragaza ko bari mu rukundo rukomeye.
Icyakora amafaranga ya Neymar Jr ndetse n’ubwamamare bwe bushobora gutuma Cristian Jerez ashyirwa ku ruhande igihe cyose uyu mukobwa yaba atamukunda bikomeye.
Neymar Jr amaze igihe kinini nta mukunzi agira uzwi nyuma yo gutandukana na Bruna Marquezine.
Uyu mukinnyi yavuzwe mu rukundo rw’ibanga n’abandi bakobwa barimo n’uwitwa Anitta bagiranye ibihe byiza mu birori bya Rio Carnival
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *