skol
fortebet

Nyandwi Saddam yateye ivi asaba umukunzi we ko bazarushinga [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Nyandwi Saddam wamenyekanye muri Rayon Sports ariko ubu akaba akinira Musanze FC yateye ivi asaba umukunzi we Cyuzuzo Denise ko yazamubera umufasha mu minsi iri imbere undi abyemera atazuyaje niko kumwambika impeta.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru n’amafoto dukesha ikinyamakuru Halftime.rw abyemeza,iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali.

Nyandwi Saddam w’imyaka 26 yabwiye HALFTIME ko yafashe umwanzuro wo gusaba Cyuzuzo kuzamubera umufasha bitewe n’uko igihe cyari kigeze ngo ibyari mu magambo y’urukundo bijye mu bikorwa.

Nyandwi Saddam yavuze ko iki gikorwa yakoze yagitekerejeho cyane kuko ngo uyu mukobwa bamaranye imyaka ine uhereye mu 2016 batangira umushinga wo gukundana.

Ati“Ni umukobwa nakunze bya nyabyo, imyaka ine yari ishize. Birumvikana ko mu myaka ine burya umuntu aba yabonye byinshi kuri mugenzi we byaba ibibi n’ibyiza, kuri njye rero nasanze Cyuzuzo afite ibyiza byinshi. Ubu nafashe umwanzuro wo gutangira gahunda yo kuva mu cyiciro kimwe nkajya mu kindi.”

Nyandwi Saddam yafashije Rayon Sports mu rugendo rwabagejeje muri ¼ cya TOTAL CAF Confederatin Cup 2018 ndetse bakanatwara igikombe cya shampiyona 2018-2019, yaje kuva muri iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino 2018-2019 agana muri Musanze FC asinyayo amasezerano y’imyaka ibiri (2019-2021).

Nyandwi yari yageze muri Rayon Sports avuye muri Espoir FC mu 2017 nyuma yo kuyikinira imyaka itandatu kuva mu 2011. Mu 2017 ubwo yari ageze muri Rayon Sports ni nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi Stars yatozwaga na Antoine Hey.




AMAFOTO: Halftime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa