skol
fortebet

Platini yahishuye uko urukundo rwe na Ingabire rwashibutse kugeza biyemeje kurushinga

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021,nibwo Platini yatunguranye asezerana mu murenge n’umukobwa witwa Olivia Ingabire bamaze imyaka isaga 2 bakundana mu ibanga.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wazamukiye mu itsinda rya Dream Boys ari kumwe na mugenzi we TMC nyuma bakaza gutandukana agakomeza gukora ku giti cye bikamuhira,yavuze ko umuzi w’urukundo rwe n’uyu mukobwa wavumbutse ubwo bahuriraga mu bukwe.

Aganira na Radio Rwanda,Platini yavuze ko yamenyaniye n’uyu mukobwa mu bukwe mu 2019 ashakisha nimero ze atangira kumutereta kuva ubwo.

Avuga ko igiye cyari kigeze kugira ngo ntiyongere kuvuga iby’urukundo rwe n’umukunzi we bitewe n’uko yarivuzwemo igihe kinini, bitagenda neza bikaba inkuru itwara urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

Hejuru y’ibi ngo umukobwa [Olivia] nawe yamusabye ko urukundo rwabo rutajya mu itangazamakuru.

Ati “Ni njye wamushatse. Eeeh hari ubukwe nari namubonyemo yambariye abandi bantu mpita mpamagara umuntu nabonaga uri gupositanga amafoto ndamubwira nti ‘mbabarira undemere’. Ampa nimero umukobwa turavugana ndamubwira ko twahura arabyanga nyine, bimara amezi menshi yarabyanze ndahahitira. Ariko uko nakomeje guhatiriza, murabizi gutereta ntibyoroha eeeh tuza kuganira aza kunyemerera turahura.”

Akomeza ati “Muri uko kuganira hari ibyo nashimye mu miganirire yanjye nawe. Nibyo byatumye mfata icyo cyemezo.”

Platini avuga ko yakuruwe n’uburyo uyu mukobwa ari mwiza, agaragara neza kandi akaba abereye ifoto. Ibi ngo ntibyari bihagije ari nabyo byatumye yumva yifuje ko bazaganira birambuye, buri umwe akamenya undi byisumbuyeho.

Uyu muhanzi avuga ko yakunze uburyo yemeranyije n’uyu mukobwa ku ngingo ijyanye n’ukuntu bose badakunda umusore uterera ivi umukobwa amuteguza kurushinga.

Nemeye Platini anavuga ko yaganiriye n’uyu mukobwa kubijyanye n’ubuzima busanzwe, asanga anafite amatsiko ku buzima bw’umuziki byatumye yumva ko ari mu murongo w’uyu mukobwa.

Yavuze ko byafashe igihe kugira ngo uyu mukobwa amwemerere urukundo, ariko kandi ngo uko iminsi yicumaga yagiye yihuza n’ubuzima bwe.

Platini avuga ko mbere yo kubwira uyu mukobwa ko yamukunze, yamwinjije mu buzima bw’umuziki kugira ngo ibyo azajya yumva ajye amenya ko harimo ukuru n’ibinyoma.

Uyu muhanzi yavuze ko yamaze hafi amezi atatu abwira uyu mukobwa ko yamukunze, ariko undi akajya amucisha ku ruhande. Ntiyibuka neza itariki umukunzi we yamubwiriyeho ko nawe yamukunze, gusa ngo muri we yabaye nk’utunguwe ataha yibaza ibimubayeho.

Ati “Nagize icyikango […] Icyo gihe ndabyibuka nari mucyuye turi mu mudoka mugezayo amaze kubimbwira nsigara numiwe arisohokera arigendera. Ndataha inzira yose namanjiriwe. Nibaza ibi bintu koko nibyo! Ngera mu rugo ndamubaza nti ‘nibyo se koko?’

Platini yavuze ko bucyeye, yahise ahamagara Olivia amubwira ko nk’uko babisezeranye atazigera atera ivi, ahubwo ko agiye gutangira gutegura ubukwe. Ngo bagiye bakomwa mu nkokora na Covid-19, kuko ubukwe buba byarabaye mu bihe bishize.

Uyu muhanzi avuga ko yahise atangira gutegura ubukwe ‘kuko yumvaga urukundo akunda uyu mukobwa atari urwo kumara igihe ahubwo ari urwo kubana nk’umugabo n’umugore’.

Platini yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurushinga na Olivia kubera ko yabonaga igihe kigeze cyo kurushinga. Ndetse ngo uyu mukobwa nawe yari yiteguye kuba uwe.

Platini yavuze ko yasigiye igifunguzo abandi basore baburambyemo barimo King James, Tmc baririmbanye mu itsinda rya Dream Boys, The Ben, Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys, Eppa w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru n’abandi.

Imihango y’ubukwe bwa Platini izaba Tariki 27 Werurwe 2021 ariko buzitabirwa n’abantu bake kubera icyorezo cya Covid-19.

Source:INYARWANDA.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa