skol
startimes

Tidjara Kabendera wakunzwe cyane muri RBA yasezeye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 18

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 7637

Umunyamakurukazi wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse akagira igikundiro,Tidjara Kabendera,yamaze gusezera ku mirimo ye mu kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru nyuma y’imyaka 18 yari amaze agikorera.


Byagorana ko wabona umuntu wumvise Radio Rwanda utazi Tidjara Kabendera kuko imyaka amaze akora kuri iki gitangazamakuru,yubatse izina ndetse yigarurira benshi kubera ubunyamwuga bwe bwari ku rwego rwo hejuru.

Tidjara Kabendera yashyize ubutumwa burambuye ku rubuga rwe rwa Instagram asezera kuri bagenzi be bakoranye n’abakunzi be muri rusange.

Yagize ati “ Hari ku itariki 10 Gicurasi imyaka hafi 18 ishize ubwo ijwi ryanjye ryumvikanaga bwa mbere kuri Radio Rwanda! Byari nk’inzozi zibaye impamo kuri jye kuko nari narabyifuje Imana irabikora mbigeraho. Mu by’ukuri sinabyishoboje kuko nta bundi buhanga usibye Impuhwe z’Imana! Ndashima cyane Imana yabikoze!

Hari benshi twahuriye muri iki kigo iyo myaka yose, babaye inshuti, abavandimwe, abajama mbese ni Umuryango mugari nungutse kandi nabyo ndabishimira Imana! Hari abo twahuriye mu cyo twita Show Biz, bose bari mu bafashije akazi nkora gukuza izina ryanjye!.”

Abakunzi mfite ndabizi ko ari benshi nta gushidikanya, mwese twabanye mu biganiro bitandukanye. Mwakomeje kungaragariza ko byose mwabikunze ubutitsa! Ese ubu imyaka maze munyumva ntiyaba ihagije ra?ubu sinayamanika?”

Ndashima Imana cyane yangize uwo ndiwe kugeza uyu munsi:ORINFOR yabaye RBA ubu ndabashimira cyane ko mwabashije kunyakira mukampa umwanya wo kugaragaza impano yanjye ndetse no gukuza izina ryanjye.

Ni benshi cyane twahuriye muri aka kazi kdi ndabashimira gusa sinabandika mwese!

TK ntiryari kubaho ntabafite mwese muri gusoma ubu butumwa ariko urugendo rwanjye muri RBA rurangiye uyu munsi muri bya biganiro byose twabanyemooooo gusa ndahari kdi nzakomeza kubakunda.

Hari byinshi tuzabanamo nza kubabwira mu minsi iri imbere.Mwarakoze cyane kubana nanjye kandi ndabasaba kuzakomeza kubana nanjye.

Madamu Kabendera yashimiye benshi mubo bakoranye barimo Nyakwigendera Victoria Nganyira wafashije abanyamakuru benshi kuzamuka.Yavuze kandi Marcel Rutagarama nawe umaze igihe kinini kuri RBA, Jean Lambert Gatare. Fidele, Kajugiro Sebarinda, Christine Uwizeye,n’abandi.

Mu butumwa RBA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti” Turashimira Tijara Kabendera usoje imirimo ye muri RBA uyu munsi. Mu myaka 18 yakoranye ubwitange n’ubushishozi.Tumwifurije ishya n’ihirwe.”

Tidjara Kabendera yakunzwe na benshi mu biganiro byiganjemo iby’umuziki muri RBA aho yazamuye abahanzi bubatse amazina mu Rwanda ndetse yanabaye umujyanama wa benshi.

Tidjara yinjiye muri uyu mwuga akomora ku mubyeyi we Kabendera Shinani wamamaye cyane kuri Radio Rwanda mbere ya Jenoside.

Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye muri Tanzania. Tidjara yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004.

Imirimo mishya Kabendera agiyemo ntiramenyekana gusa hari amakuru avugwa ko agiye mu bucuruzi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Bibarutse abana 4 nyuma y’imyaka 12 barabuze urubyaro

Umuryango w’uwitwa James na Liliane wari umaze imyaka 12 warabuze...
8 January 2021 Yasuwe: 5854 0

Za mpanga zavutse zifatanye zimaze kumenyera ubuzima bwo mu mujyi wa...

Impanga zifatanye byari byitezwe ko zipfa nyuma y’iminsi zivutse ubu ziri...
5 January 2021 Yasuwe: 5856 0

Ivan Rakitic yahishuye inzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo umugore we...

Umukinnyi Ivan Rakitic ukinira Sevilla FC ariko waherukaga gukinira FC...
4 January 2021 Yasuwe: 6802 0

Meddy n’umukunzi we batangiye 2021 bakorana siporo [AMAFOTO]

Umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira bitegura kurushinga bashyize hanze...
2 January 2021 Yasuwe: 7519 0

RIB yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge ushinjwa gukubita umwana w’imyaka 15...

RIB yataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa...
28 December 2020 Yasuwe: 4529 1

Uko hirya no hino ku isi bizihije Noheli [AMAFOTO]

Abantu hirya no hino ku isi bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli usanzwe...
25 December 2020 Yasuwe: 5156 0