skol
startimes

Umugore wamaze imyaka 28 atabyara yabyaye impanga z’abana 6 [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 February 2021 Yasuwe: 4658

Umugore witwa Doris Levi Wilson, ukomoka mu ba Koluama bo mu gihugu cya Nigeria,yavuzwe cyane hirya no hino ku isi kubera ukuntu yabyaye impanga z’abana 6 nyamara yarigeze kumara imyaka 28 yarabuze urubyaro.


Ubwo iyi myaka 28 yo gutegereza yari irangiye,uyu mugore yabyaye abana b’impanga 2,ariko mu kubakurikiza yabyaye abandi 6 icyarimwe kuwa 09 Gashyantare uyu mwaka.

Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu mugore yabyaye abakobwa 4 n’abahungu 2 biyongera ku mukobwa n’umuhungu yari afite.

Umunyamakuru wo kuri radio Rhythm 94.7fm Yenagoa yo muri ako gace witwa Kos-Ikah Onisoma watangaje iyi nkuru bwa mbere yavuze ko madamu Wilson yabwiye abanyamakuru bo muri Yenagoa,ko ashimira Imana cyane ko yamuhaye impanga bwa mbere hanyuma akanabyara abandi bana 6 icyarimwe nyuma y’imyaka 28 yarabuze urubyaro.

Yabwiye abagore bategereje isezerano ry’Imana ko baguma mu kwizera ndetse ko izasubiza amasezerano yabo nkuko nawe yabimukoreye.

Se w’aba bana witwa M. Levi Wilson nawe yabwiye aba banyamakuru ko nawe ashimira Imana kubera iyi migisha yabahundagajeho anasaba abandi babuze urubyaro gukomeza gutebereza Imana.

Uyu mugabo yasoje avuga ko yiringiye ko Imana itanga abana itabura no kumuha icyabatunga.

Muri 2017 nabwo,Muri Nigeria umugore wari umaze imyaka 17 atabyara nawe Imana yamukoreye ibitangaza abyarira abana 6 rimwe.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kapiteni wa Police FC Nsabimana Aimable yateye ivi

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na kapiteni wa Police FC, Nsabimana...
22 February 2021 Yasuwe: 4970 0

Miss Umutesi Aurore yemeje ko yatandukanye n’umugabo we burundu

Kayibanda Umutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yemeje ko umubano we na...
22 February 2021 Yasuwe: 4253 0

Atinya kubaho kurusha gupfa nyuma yo guhira mu ikamyo umubiri we wose...

Si abantu benshi bari mu myaka ya 20 uzumva bavuga ko batinya ubuzima...
21 February 2021 Yasuwe: 5181 0

Tuyisenge Jacques yateye ivi nyuma y’umunsi umwe ahita asezerana imbere...

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ya...
19 February 2021 Yasuwe: 4214 0

Umugore wamaze imyaka 28 atabyara yabyaye impanga z’abana 6 [AMAFOTO]

Umugore witwa Doris Levi Wilson, ukomoka mu ba Koluama bo mu gihugu cya...
18 February 2021 Yasuwe: 4658 0

Umukecuru yishwe n’imodoka y’umukobwa we ubwo yarimo kwishimira urukingo rwa...

Umukecuru w’imyaka 94 witwa Edna Batista da Cruz ukomoka mu gihugu cya...
17 February 2021 Yasuwe: 5796 0