skol
fortebet

Umuherwe Bill Gates yatandukanye n’umugore we Melinda bari bamaranye imyaka 27

Yanditswe: Monday 03, May 2021

Sponsored Ad

Umuherwe Bill Gates uri mu bakize cyane kurusha abandi ku isi yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Melinda Gates bari bamaranye imyaka 27, banabyaranye abana batatu.

Sponsored Ad

Bill Gates uri mu bashinze kompanyi ikomeye ku isi ya Microsoft yahuriye n’umugore we Melinda Gates muri Microsoft bashyingiranwa muri 1994 ariko bahisemo gutandukana nkuko uyu mugabo yabitangaje mu butumwa yashyize hanze.

Yagize ati "Nyuma yo gutekereza no gukora byinshi ku mubano wacu,twafashe umwanzuro wo gutandukana.Mu myaka 27 ishize,twabashije kurera neza abana bacu batangaje ndetse tunubaka n’umuryango ukorera ku isi mu gufasha abantu kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.Turacyakomeje guhuza muri uyu muryango ndetse tuzakomeza gukorana muri uwo muryango ariko ntabwo tucyizera ko twasazana mu buzima bwacu buri imbere.

Turashaka umwanya n’ibanga ku muryango wacu mu gihe tugitangira kwinjira muri ubu buzima bushya."

Ntabwo amafaranga bazagabana aratangazwa gusa Bill Gates afite 1.37% by’imigabane ya Microsoft n’ukuvuga ko bingana namiliyari $26 nkuko FactSet ibitangaza.

Umwaka ushize,Bwana Gates w’imyaka 65, yavuye ku buyobozi bwa Microsoft yiyemeza guha umwanya munini uriya muryango ufasha abantu we n’umugore we bashinze urimo miliyari 56 z’amadolari.

Bill Gates ni we muntu wa kane ukize cyane ku isi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

Yageze kuri ubwo bukire abinyujije muri kompanyi ya Microsoft yashinganye na Paul Allen - wapfuye mu 2018 - mu myaka ya 1970, iyi ikaba ari yo ya mbere ku isi ikora ’softwares’ nyinshi.

Melinda, w’imyaka 56, yageze muri Microsoft mu 1987 nk’ukuriye kugenzura ibicuruzwa byayo, nuko muri uwo mwaka i New York bombi bicara basangira ifunguro rya nimugoroba biga ku kazi kabo.

Batangira kureshyanya, ariko Bill yabwiye ikiganiro mbarankuru cyo ku rubuga rwa Netflix, ati:

"Buri umwe muri twe yitaga ku wundi, kandi hari ibintu bibiri gusa byashobokaga: twari gushwana cyangwa twari gushakana".

Melinda yavuze ko yatahuye Bill - ugendera ku bintu bizwi byateguwe n’iyo bigeze no ku rukundo - arimo kwandika ku kibahu urutonde rw’"ibyiza n’ibibi byo gushaka".

Bashakanye mu 1994 mu birori byabereye ku kirwa cya Lanai muri leta ya Hawaii.

Amakuru avuga ko bahaye akazi indege za kajugujugu zose zo muri ako gace kugira ngo birinde ko hagira abitumira bakaba bagurutsa indege mu kirere cyaberagamo ibirori byabo.

Iri tangazo rije nyuma y’imyaka 2 undi muherwe witwa Jeff Bezos usanzwe ari CEO wa Amazon,atandukanye n’umugore we MacKenzie,bakagabana akayabo k’amamiliyari y’amadolari aho uyu mugore yatwaye umugabane uhwanye na miliyari 35 na miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika muri Amazon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa