skol
fortebet

Umuherwe wo mu mujyi wa Nairobi yateye ivi imbere y’umukunzi we nyuma yo kumutembereza mu ndege [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kimwe mu bikomeza urukundo rw’abantu 2 muri iki gihe n’ugutera ivi umusore akambika impeta umukunzi we ariyo mpamvu benshi basigaye bashaka udushya dutuma umunsi wo kwambikana impeta uba igitangaza.

Sponsored Ad

Umucuruzi ukomeye wo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya witwa Meshack Kemutai yaciye ibintu hirya no hino kubera ukuntu yatembereje umukunzi we muri kajugujugu nyuma akamutungura agatera ivi akamusaba ko yazamubera umugore.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu munyapolitike akaba n’umucuruzi, Meshack Kimutai yateye ivi asaba umukunzi we, Carren Chepkirui,ko yazamubera umugore nyuma yo kumutembereza muri kajugujugu.

Uyu mukire abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yanditse ko igihe kigeze ngo ave mu buseribateri aho yanditse ati “Yavuze ngo yego”arangije ashyira hanze amafoto ari kwambika impeta Chepkirui.

Kemutai yakodesheje indege ya kajugujugu ya kompanyi yitwa Exclusive air services,yirirwa atemberezamo uyu mukunzi we niko kumutungura atera ivi.

Uyu muhango urangiye,aba bakundanye bahise biyakirira imbere y’iyi ndege bagendagamo mu rwego rwo kwishimira iyi ntambwe ikomeye bari bateye.


Ibitekerezo

  • Niba nta buryarya uyu muhungu afite,tubifurije urugo ruhire.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa