skol
fortebet

Umukunzi wa Meddy yakozwe ku mutima n’impeta yamwambitse amutura imitoma idasanzwe

Yanditswe: Sunday 20, Dec 2020

Sponsored Ad

Umukobwa wambitswe impeta n’umuhanzi Meddy witwa Mimi Mehfira yakozwe ku mutima n’ibirori yakorewe byo kumwambika impeta niko kwandika kuri Instagram ko uyu mugabo we w’ahazaza arengeje ibyo yifuzaga ku mugabo we.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore. Hari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Mimi Mehfira.

Ku munsi w’ejo,nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho Meddy aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza ati "Yego" atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

Nyuma yo kwambikwa impeta na Meddy,Mimi yakoresheje amagambo yiganjemo imitoma ashimira uyu muhanzi umukunda kurusha umugabo yahoraga arota mu nzozi ze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yagize ati” Warengeje buri kimwe nifuzaga ku mugabo. Sinigeze ndota kugira umugabo ufite urukundo, wita kuri buri kimwe, udasanzwe nkawe. Ndi umunyamugisha kuba ngufite ubuziraherezo. Ndabizi uri impano yihariye Imana yampaye.

Ijoro ryakeye ryari rirenze, umutima wanjye wuzuye ibyishimo, wankoreye umunsi bityo ndabigushimira. Isabukuru yanjye ntabwo izigera imera kimwe.”

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka wa 2017. Mu ntangiro za 2018 nabwo bizihizanyije iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.

Kuwa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yaje mu Rwanda gutegura ikirori cya The East African Party azana n’uyu mukunzi we.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Meddy yabwiye itangazamakuru ko impamvu yazanye n’umukunzi we Mimi Mehfira mu Rwanda ari ukugira ngo amwereke ababyeyi n’inshuti ariko ko iby’ubukwe batari babipanga.

Nyuma y’igihe ibi bibaye,Meddy yateye intambwe ikomeye yambika uyu mukobwa "yita umwamikazi we" impeta yo kumusaba ko babana nk’umugabo n’umugore.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa