skol
fortebet

Umunyamakuru Kwizera Prince Charles wa Kigali Today Ltd yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2020

Sponsored Ad

Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nyuma y’icyumweru yari amaze arwaye.

Sponsored Ad

Umunyamakuru Kwizera yapfuye nyuma y’icyumweru yari amaze arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Abo bakoranaga bavuga ko mu bihe bishize yigeze kujya kwivuriza mu Buhinde aroroherwa agaruka mu kazi ariko ntiyakira burundu.

Gusa ntibyamubujije gukomeza akazi, akaba yari umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd by’umwihariko mu ishami rya KT Press ryandika mu Cyongereza.

Yakoraga n’Ikiganiro ‘SHISHOZA’ cyasesenguraga ibyerekeranye n’Ijambo ry’Imana cyatambukaga kuri KT Radio mu masaha y’igicamunsi ku Cyumweru.

Charles Kwizera yavukiye muri Uganda tariki 08 Ukwakira 1983, ahiga ibyiciro by’amashuri bitandukanye, nyuma agaruka mu Rwanda, ahakomereza amashuri ya Kaminuza.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2008, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo The New Times na Kigali Today, KT Press na KT Radio.

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    rip my brother kwizera isi nuko imeze gusa ikiza nuko wari waramaze kwakira yesu nkumwami numukiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa