skol
fortebet

Umukinnyi wa firimi yavuze ko umugabo we yamukubitaga kenshi iyo Man United yatsindwaga

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa firime uzwi cyane muri Nollywood yo muri Nigeria, Victoria Inyama, yavuze ko umugabo we batandukanye, Godwin Okrim yahoraga amukubita igihe cyose ikipe y’umupira w’amaguru afana, Manchester United yatsinzwe.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko igihe cyose yakubitwaga iyo ikipe ya Man United yabaga yatsinzwe.

Mu kiganiro yagiranye na Chude Jideonwo, Inyama yavuze ko agikomeje guhangana n’ihungabana yagize kugeza ubu kuko atanga iyi kipe gusa, ariko igihe cyose abyirebye igatsindwa umukino, yibuka uko yakubitwaga.akanababazwa n’uyu wahoze ari umukunzi we .

Yavuze ati: “Nanga Man Utd.Inshuro nyinshi narakubitwaga kubera ko Man United yatsinzwe umukino.

No kugeza uyu munsi iyo habaye umukino w’umupira wamaguru hanyuma Man U igatsindwa,ndavuga nti ’Imana ishimwe, uyu munsi wari kuba umunsi wo gukubitwa’. Ndetse n’umuhungu wanjye arabizi kandi yanaseka. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa