Abakristu Gaturika babarirwa muri miliyoni imwe ni bo bitabiriye igitambo cya Misa Papa Francis yasomeye Antananarivo muri Madagascar

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 8 September 2019 Yasuwe: 1276

Abakristu Gaturika babarirwa muri miliyoni imwe ni bo bitabiriye igitambo cya Misa Papa Francis yasomeye i Antananarivo mu murwa mukuru wa Madagascar, nk’uko byemejwe na leta ya Vatican.



Aha muri Madagascar Papa Francis yahageze akubutse i Maputo mu gihugu cya Mozambique, bikaba bwari ubwa mbere umupapa wa mbere asuye Madagascar mu myaka 30 ishize. Bivugwa kandi ko Papa Francis yabaye umuntu wa mbere ukoranyije imbaga y’Abanya-Madagascar bangana kuriya.

Mu gitondo cya kare, Abakristu Garurika bo muri Madagascar bari babukereye abenshi muri bo bajyanishije imyambaro igizwe n’amabara y’umweru n’umuhondo.

Mu butumwa Papa Francis yatangiye muri iyi Misa, yibanze ku byo Yezu Kristu asaba abigishwa be kugira ngo bagendere mu nzira Imana ishaka.

Yibanze cyane ku ivanjiri iboneka mu gitabo cy’umwanditsi Luka, ivuga ukuntu abantu benshi baherekeje Yezu Kristu, ayiharaho asaba Abanya-Madagascar bari baje kumva ubutumwa bwa Yezu ari benshi gutera ikirenge mu cye.

Papa Francis yibukije bariya bakristu ko hari ibintu Yezu abasaba.

Papa Francis yasabye Abanya-Madagascar kwirinda icyenewabo gituma abantu bake ari bo babaho mu buzima bwiza, na ho rubanda nyamwinshi rukabaho mu bukene bukabije.

Igihugu cya Madagascar Papa yasuye kuri cyumweru, gituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 26, aho 35% byabo ari abakristu Gaturika. N’ubwo iyi Misa ya Papa yitabiriwe n’abantu benshi, si bo baciye agahigo ko kuyitabira ku mubare wo hejuru kuko Misa yasomye ikitabirwa cyane ari iyo yasomeye i Manila muri Philippines ikitabirwa n’ababarirwa muri miliyoni esheshatu.

Urugendo Papa Francis yagiriraga mu majyepfo ya Afurika azarusoreza mu birwa bya Maurice.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble karegeya

    Nkunda kwibaza ibintu byinshi kuli Paapa.Kubera ko bamuvugaho ibintu bidahuye n’ibyo bible ivuga.
    Urugero,bamwita Nyirubutungane.Ariko muli Umubwiriza 7:20,havuga ko nta muntu numwe udakora ibyaha. Bavuga ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Nyamara siko bible ivuga.Ndetse ahubwo ivuga ko Petero yari afite umugore nkuko Matayo 8:14 havuga.Paapa agira abayoboke be Abatagatifu.Ibyo ni ibintu bigomba gukorwa n’Imana gusa,kubera ko ariyo itunganye kandi ariyo yonyine ituzi.Si Gatolika yonyine ikabya mu myemerere yayo.Ni amadini hafi ya yose,yigisha ibintu bitandukanye n’ibyo bible ivuga.Urugero,amadini menshi yigisha ko Imana ari ubutatu.Nyamara iryo jambo ntariba muli bible.
    Muli Yohana 17:3,Yesu yavuze ko Imana ishobora byose ari SE wenyine gusa kandi ko imuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Imana idusaba "gushishoza" tukabanza tukiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibyo amadini atwigisha.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Waba wifuza guhindurirwa ubuzima urimo ubu? Kurikirana urugero rwa...

Eliya na Elisa basezerana, 1 Abami 19:19-21 : 19 Ni uko avayo, aragenda...
19 November 2019 Yasuwe: 724 0

"Ntuteshwe umutwe n’isengesho wasenze ejo ngo ni uko ubona ritinze...

"Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze...
14 November 2019 Yasuwe: 797 0

Pasiteri yatunguye abakirisitu azana mu rusengero igitwe cy’ingurube...

Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria yakoze agashya azana mu rusengero...
7 November 2019 Yasuwe: 6815 1

Umwana wa Young Grace yakiriwe n’Intumwa y’Imana Sultan amurambikaho ibiganza...

Umwana w’ imfura ya Young Grace yakiriwe n’Intumwa y’Imana Sultan Eric,...
30 October 2019 Yasuwe: 2453 2

RIB yataye muri yombi Umuvugizi Wungirije wa ADEPR

Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi n’Urwego...
27 October 2019 Yasuwe: 4761 2

Kinazi:Batatu mu bakirisitu basengaga bakubiswe n’inkuba

Abakirisitu bo mu itorero rya EAR i Kinazi paruwasi ya Rusatira riherereye...
22 October 2019 Yasuwe: 2878 0