skol
fortebet

Abayisilamu bizihije umunsi wa Aïd al-Adha bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abayisilamu bazindukiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Aïd al-Adha, aho bazirikana uburyo Ibrahim yemeye gutanga umwana we Ismael nk’igitambo nk’uko yari yabisabwe n’Imana. Uyu munsi wizihijwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi wa Eidil-Ad’ha, Abayisilamu bishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo bakagaburira abatishoboye kugira ngo na bo babone ifunguro.

Muri iki gihe, abayisilamu babifitemo ubushake, basabwe gutanga igitambo cyabo ariko birinda ibikorwa byo gusabana kuko byabangamira ingamba zashyizweho na Guverinoma mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umunsi wa Eidil-Ad’ha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi 29 cyangwa 30.

Abayisilamu bagira umuco mwiza wo gusangira ifunguro n’abatishoboye baba abayisilamu n’abataribo aho muri Kanama umwaka ushize ku munsi w’igitambo bashoye miliyoni 600 FRW mu guha inyama abatishoboye.

Icyo gihe Cheikh Suleiman Mbarushimana, umujyanama wa Mufti w’u Rwanda yavuzeko gushora miliyoni 600 mu kubagira abadashobora kwigurira inyama ari igikorwa bagomba gushyiramo imbaraga.

Ati: "Ku rwego rwa Isilamu ku muyemerere yabo bafata ko gutanga iri turo bakarisangira n’abantu bose ari igikorwa gifite agaciro gakomeye kirengeje ako batanzeho rya tungo.

"Ni umuco mwiza wo kubana n’abantu no gusangira nabo Imana ikabaha umugisha mu bindi basigaranye".






Ibitekerezo

  • Kubera ko amadini yigisha ibintu bivuguruzanya,tuge twibaza niba yose Imana iyemera.Igisubizo ni OYA.Korowani ivuga ko Abraham yagiye gutamba umuhungu we,Ismail.Naho Bible ikavuga ko Abraham yagiye gutamba Isaac.Murumva ko ibyo bitabo bivuguruzanya.Ko byombi bivuga ko bituruka ku Mana,ni ikihe muri byo kibeshyera Imana?Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo idini dusengeramo.Kubera ko amadini menshi abeshya ko aturuka ku Mana.Iyo wigisha ibinyoma,uba uturuka kuli Satani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa