skol
fortebet

ADEPR nta mukirisitu yabujije kwambara ‘Bikini’

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev. Karuranga Ephraïm yatangaje ko nta mukirisitu itorero rya ADEPR ryabujije kwambara umwambaro wa ‘Bikini’udakunze kuvugwaho rumwe na benshi.
Uwambaye bikini (imyenda yagenewe kugona muri pisine) ntakunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda.Uyu mwenda wakunze guteza impamagara muri ba nyampinga n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bashinjwa kwiyambika ubusa ku karubanda.
Rev. Karuranga yabwiye Ibyishimo ko nubwo umukirisitu wo muri ADEPR aba agomba kwambara (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev. Karuranga Ephraïm yatangaje ko nta mukirisitu itorero rya ADEPR ryabujije kwambara umwambaro wa ‘Bikini’udakunze kuvugwaho rumwe na benshi.

Uwambaye bikini (imyenda yagenewe kugona muri pisine) ntakunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda.Uyu mwenda wakunze guteza impamagara muri ba nyampinga n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bashinjwa kwiyambika ubusa ku karubanda.

Rev. Karuranga yabwiye Ibyishimo ko nubwo umukirisitu wo muri ADEPR aba agomba kwambara yikwije ashobora no kwambara imyenda ubusanzwe ifatwa nk’itemewe bitewe n’akazi akora cyangwa igikorwa arimo gukora.

Kubwa Karuranga ngo umukirisitu yambaye Bikini akajya kogera muri pisine ya Dove Hotel cyangwa se ahandi hantu runaka ntakibazo kirimo.Avuga ko nta tegeko rihana cyangwa ribuza uwo mukirisitu kwambara utwo twenda mu gihe ari koga.

Yakomeje avuga ko umukirisitu ashobora kwambara amapantalo ya siporo mu gihe yaba ari muri siporo cyangwa igihe bari mu kazi kabasaba kwambara amapantalo.Ngo hari imyambaro yabugenewe kandi idakojeje isoni yakoreshwa muri ibyo bikorwa, bityo ko nta mpamvu yatuma abantu bumva ko ari icyaha kuyambara mu gihe biri ngombwa.

Yagize ati: “ADEPR ntiyigeze ibuza abakirisitu koga muri pisine bambaye bikini, nta muntu wabujijwe gukora siporo rwose, ibyo byaba ari ukurengera. Uretse no kuba abantu bavuga pisine ya Dove hotel na mbere yayo abakirisitu bari basanzwe boga muri za pisine zitandukanye, ubwo rero nta gishya kirimo.”

Yavuze ko abakirisitu hari bikini bashobora kwambara ntizibakoze isoni. Ati:“Bikini na zo zifite inzego, imyenda yo kogana irahari abadamu bashobora kwambara ntigire icyo itwara, hari iz’abadamu bambara ntibibe urukozasoni, muri makeya twebwe twemera ko umukobwa cyangwa umugore ashobora kwambara ipantalo mu gihe ari mu kazi nk’abapolisi, abubatsi , abaganga cyangwa akambara iyo myenda ya siporo mu gihe arimo nko koga.”

Amateka agaragaza ko “Bikini” ifite inkomoko mu bihe bya cyera mu Baromani. . Umunyamideli Louis Réard yadoze Bikini mu gihe Amerika (USA) yageragezaga ibisasu bya kirimbuzi ahitwa Bikini Atoll.

Rev. Karuranga Ephraïm, umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa