skol
fortebet

ADEPR yakumiriye ku igaburo ryera Tom Rwagasana na bagenzi be

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Nyuma yuko itorero rya ADEPR ryambuye inshingano za gishumba abahoze ari abayobozi bakuru b’iri torero harimo Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru wa ADEPR, Bishop Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije mu itorero rya ADEPR n’abandi 4 bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero, kuri ubu aba bombi bahagarikiwe amasakaramentu banabuzwa kwegera igaburo ryera no kwitabira inama z’abakristo.
Abamaze guhagarikwa n’amaparuwasi n’imidugudu yabo harimo Eng. Sindayigaya Theophile (yahoze (...)

Sponsored Ad

Nyuma yuko itorero rya ADEPR ryambuye inshingano za gishumba abahoze ari abayobozi bakuru b’iri torero harimo Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru wa ADEPR, Bishop Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije mu itorero rya ADEPR n’abandi 4 bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero, kuri ubu aba bombi bahagarikiwe amasakaramentu banabuzwa kwegera igaburo ryera no kwitabira inama z’abakristo.

Abamaze guhagarikwa n’amaparuwasi n’imidugudu yabo harimo Eng. Sindayigaya Theophile (yahoze ari Pasiteri muri Paruwasi ya Kamashashi), Mutuyemariya Christine (yahoze ari DAF wa ADEPR akaba n’umudiyakoni ku mudugudu Kamashashi) , Tom Rwagasana (yahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR) uyu nawe akaba yahagaritswe ku igaburo ryera no guhezwa mu nama y’abakristo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu wa Kagarama.

Mutuyemariya Christine yahoze ari DAF wa ADEPR

Rev.Pastor Nkejumugabe Narcisse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kamashshi yabwiye Iyobokamana ko Madamme Mutuyemariya Christine na Sindayigaya Theophile bamaze guhagarikwa ku igaburo ryera no mu nama y’abakristo muri iyi Paruwasi.

Rev.Narcisse yagize ati :"ku cyumweru ku italiki ya 31 Ukuboza 2017 Mutuyemariya Christine wahoze ari umudiyakoni ndetse na Sindayigaya Theophile wahoze ari Pasiteri akamburwa inshingano na ADEPR twatangarije abakristo ko tubahagaritse kumugaragaro bivuz eko batemerewe kwegera igaburo ryera no kwitabira inama z’abakristo.”

Uyu muyobozi yavuze ko aba bose bazize ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo w’itorero rya ADEPR baregwa ati :"Itorero ni rimwe nirya ADEPR kandi muzi ko mu minsi yashize itorero ryambuye inshingano za Gipasiteri Sindayigaya Theophile bivuzeko atakiri umwizerwa w’iri torero ,ibi byatumye natwe tubahagarika kuko atari abizerwa kandi Mutuyemariya Christine nawe ari kumwe na Theophile akaba ariyo mpamvu yatumye yamburwa inshingano bityo bombi twabahagaritse.”

Bwana Rev.Pastor Nkurunziza Richard umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell ari naho Bishop Tom Rwagasana asengera yahamije ko nawe yahagaritswe mu cyumweru gishize, aho yagize ati :"Yego nibyo Tom Rwagasana ku cyumweru taliki ya 7 Mutarama 2018 twaramuhagaritse ubu ntabwo yemerewe kwegera igaburo ryera ndetse no kuba yakwitabira inama y’abakristo ibyaha ashinjwa bifitanye isano n’ibyimicungire mibi y’umutungo w’itorero rya ADEPR yakoze ubwo yari umuvugizi wungirije.”

Mu ibaruwa ikinyamakuru UMURYANGO dufitiye kopi yo ku wa 06 Ukwakira 2017, yavugaga y’uko Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be bambuwe inshingano mu itorero rya ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero.

Tom Rwagasana ntiyemerewe kwegera igaburo ryera

Abambuwe inshingano na ADEPR

Ibitekerezo

  • Icyo nkundira Islam, nta muntu wabuza umuyoboke wa Islam kwinjira m’umusigiti.
    Ubwo se iyo bababuza gusenga Imana baba batandukaniye he na Satani?

    ADEPR nizere ko muta gihagarika abantu ngo nuko batandukanye,niba mukibikora harimo ubugome bukabije nubujiji bwo kurewego rwo hejuru,buriya umuntu ajya gufata umwanzuro wo gutandukana aruko byanze ikindi aba afite n ihungabana ni ibintu bigoye kubyakira,ikibabaje nuko abaka kubaye hafi bitwa ngo ni bene so bahita bagucira urwa pirato niba mukibikora muza bihagarike sibyo,iyo mumaze kumutererana aba muba hafi ni umryango we ,babandi mwitaga abapagani,iyo bihambiranyeho bakicana aba baba hafi ni babandi mwitaga abapagani,harya uwo mukino ni bwoko ki,mugerageze musubire muri doctrine yanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa