skol
fortebet

Apôtre Eric yavuze uko yagiye mu ijuru akabonana imbonankubone na Yesu , Aburahamu ndetse na Eliya akagaruka ku isi

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Apôtre Eric uzenguruka isi yose abwiriza ubutumwa bwiza yahamije ko yagiye mu ijuru akabonana imbonankubone na Yesu ndetse na Aburahamu, Eliya na Yakobo gusa Imana ikamusaba kugaruka ku isi kubwiriza abantu ubutumwa bubahuza n’ijuru.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru Taliki ya 27 Gicurasi 2018. nibwo Apôtre Eric ubusanzwe ufite inkomoko mu Rwanda ndetse akaba afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze yatanze ubuhamya bw’ ukuntu yakoze impanuka y’indege agacika amaguru ndetse n’ukuboko ahoy amaze iminsi 5 muri koma ndetse ngo muri iyo minsi yabashije kujyana na Yesu mu ijuru akabonana imbonankubone na Aburahamu ndetse na Eliya na Yakobo gusa agasabwa n’ Imana ko yagaruka ku isi kwigisha ubutuma bwiza bubakumbuza ijuru

Uko yakoze impanuka, uko yagiye mu ijuru n’icyatumye agaruka

Uyu mugabo yatanze ubuhamya bwatunguye benshi ndetse buba bushyashya mu matwi ya benshi aho yavuze ko yagiye mu ijuru agahura na Yesu n’abandi bakozi b’Imana babayeho mu mateka bavugwa muri Bibiliya ariko ngo Yesu yamusabye kugaruka mu isi kubwiriza abantu ubutumwa bubahuza n’ijuru.

Yagize ati:”Nakoze impanuka ikomeye cyane y’indege, amaguru yanjye yaracitse yose, ubu nkoresha ibyuma mu kugenda, nakoresheje amafaranga menshi mu kwivuza no kugura insimburangingo, namaze iminsi itanu ndi muri koma, namaze iminsi itanu narapfuye naragiye mu ijuru, Yesu yaraje aranzamura ajyana mu ijuru, ubutumwa nshaka kuguha aka kanya nubwo nahawe na Yesu ubwe, sinari nzi ko nzagaruka mu isi, sinashakaga no kugaruka ku isi, nashakaga gukomeza kwicarana na Yesu ariko Yesu yarambwiye ngo ‘iminsi yawe ntirarangira ongera usubire mu isi uhuze abantu nanjye…..

….nusoma Bibiliya uzabona amateka ya Aburahamu, uzabona amateka ya Yakobo, ariko njye nabonye Yakobo, ndamusuhuza turaganira, nahuye na ba Eliya mbabaza ibibazo, nabajije ba Elisha ibibazo, njyewe niboneye ibyo mwizera byo muri Bibiliya. Bibiliya ni ukuri kuzuye, Bibiliya nta kinyoma na kimwe kiyirimo.”

Ibyo byatumye ahera ruhande abaza buri mu kirisitu imyaka akoreye Imana mu myaka ye afite agira ati “Wowe ufite imyaka ingahe? iyo umaze gukorera Imana ni ingahe? ….mu myaka umaze ku isi wayikoresheje ute?”

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo Apôtre Eric ahora azenguruka isi abwiriza abantu ubutumwa bwiza yahawe na Yesu ubwo yari ari mu ijuru nk’uko abivuga aho biteganyijwe ko azakomereza umurimo we muri Tanzania aho mu byumweru 2 bishize yari akubutse mu gihugu cy’ Ubushinwa.

Ibitekerezo

  • Bene aba babwira abantu ibyo bishakiye,mujye mubima amatwi,kubera ko babiterwa n’ibintu 2:Kwiyemera no gushaka amafaranga.Ni kimwe n’abiyita Abahanuzi cyangwa abakozi b’imana.YESU ubwe yavuze ko "nta muntu wigeze ajya mu ijuru" (Yohana 3:13).Imana idusaba gushishoza (1 Yohana 4:1).Aba bose biyita Apotre,Bishop,Pastors,abahanuzi,etc...,mujye mubima amatwi.Icyo imana idusaba twese,ni Kwiga Bible neza ikaduhindura abantu beza.Noneho tukigana YESU n’Abigishwa be,natwe tugakora umurimo wo Kubwiriza Ubwami bw’imana.Bisome muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Mujye mureba baliya bantu bajya mu nzira bakabwiriza abantu.Naho aba bababwira ngo "reka ngusengere",ujye ubabwira uti nanjye mfite umunwa.Imana idusaba kuyisenga,niyo mpamvu yaduhaye umunwa.Kimwe n’uyu ubeshya ngo yagiye mu ijuru,nta kindi kibimutera uretse guteka imitwe.

    Uyumugabo numunyabikabyo arikwifatira abantu

    Nkuko MAZINA yavuze munsi hano,aba biyita "abakozi b’imana",babiterwa nuko abantu benshi batazi Bible.Aho gushukwa n’aba biyita Apotres,bishops,pastors,reverands,...nimwige Bible kugirango be gukomeza kurya amafaranga yanyu.
    Yesu yabise Ibirura byambara uruhu rw’intama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa