skol
fortebet

Apôtre Masasu yatereye umugore we imitoma mu bakirisitu amugabira n’inka

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yabwiye umugore we Pasiteri Lydia Masasu amagambo aryohereye, ashimangira imbere y’imbaga y’abakirisitu ko na n’ubu atariyumvisha icyo yamuciye kugira ngo amwemerere kumubera umugore, maze avuga ko amugabiye inka nziza kubwo kumukunda atari abikwiriye.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 mu materaniro asoza icyumweru cy’umuryango (Family Convention) yaberaga kuri Restoration Church, aho Apotre Masasu n’umugore we Pastor Masasu bari baje gufatanya n’abakirisitu ba Kimisagara gusoza icyo cymweru.

Family Convention ni gahunda isanzwe iba muri Evangelical Restoration Church, aho abubatse bahurira hamwe bakigishwa inyigisho zinyuranye zishingiye ku rugo ndetse bakanigishwa n’ijambo ry’Imana.

Ubwo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yigishaga imbaga y’abari bitabiriye aya masengesho yagarutse ku mibanire ye n’umufasha we, aho yamushimagije cyane ku kuba yaramukunze adakwiriye ndetse akanahindura byinshi mu buzima bwe.

Yagize ati “Mbabwize ukuri imbere y’Imana, ndi ikigabo kibi cyane. Amateka yanjye ntabwo yampaye uburere bwiza. Iyo udakize amateka agukurikirana mu rushako. Uyu munsi kuba ndi umugabo w’umugore, kuba nubatse uyu munsi, ni uko nagize umugore mwiza.”

Apôtre Masasu yakomoje ku buzima bw’ibyaha yivurugusemo imyaka myinshi, aho byanageze ubwo arwara imitezi kubera ingeso mbi yabagamo.

Aha yahise ashimagiza cyane umugore we Pastor Lydia Masasu, ashimangira ko impinduka zose afite kugeza ubu yabigizemo uruhare rukomeye mu myaka 30 bamaze bashakanye. Yahise amuhagurutsa aho yari yicaye amubwira ko amugabiye inka imbere y’ikoraniro.

Yagize ati “Mumy buriya inka niyo mpano ikomeye mu banyarwanda. Ndayiguhaye. Inziza mu zose ndayiguhaye imbere y’aba bantu. Iyo ngira ubushobozi nakamuguriye indege. Gufata umugabo nkanjye udafite ishusho akankunda!”

Yavuze uburyo umugore we yamwihanganiye muri byinshi birimo gutaha amajoro, n’ibindi yagye akora bidakwiye ariko akabyihanganira.

Ati “Aranyihanganira gutaha amajoro n’ubwo ntabaga mvuye gusinda ariko amajoro ni amajoro. Aranyihanganira ubwo nabaga nasohokanye abantu tukajya gusangira ariko mu rugo ntacyo nasize, ariko ndi umupfu koko! Ugasanga mfashe abakobwo bamwe ndateruye ndakikiye ngo barwaye ihungabana ndi guhumuriza, wihanganiye byinshi ahubwo umenya nzaguha ndi nka.”

Yavuze ko abagore b’abapasiteri ari abantu bo kubahwa ngo kuko usanga baca mu ntambara nyinshi ariko bakazihanganira.

Apotre Masasu uhora urangwa n’udushya mu nyigisho ze, akunze kugaragariza abayoboke b’itorero rye uko imiryango ikwiye kubana, abagore bakagandukira abagabo ariko na bo bakabakunda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo uyu mushumba yari mu materaniro yari yahuje abashakanye gusa, yongeye gushimangira urwo akunda umugore we, ubwo yamuhamagaraga ku ruhimbi barahoberana maze amusoma ku munwa.

Mu mwaka ushize kandi nibwo Masasu yumvikanye ashishikariza abagabo kujya bakirigita abagore mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu gutera ishyari
ingaragu.

Ibitekerezo

  • Nanga ko masasu aribyo bintu avuga gusa . ntamunsi ntarajya gusengera hariya ngo areke gutaka umugore we , kubwanjye ntibinyura kuko sibyo mba naje kumva .

    Apotre:ndagukunda yaba nabandi babijyenderagaho buriya iyuvuze ibyo waciyemo nkumukozi wimana bituma beshi babakristo bajyira imbararaga mubyeyi mukomereze aho imana ikomeze kubarinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa