skol
fortebet

Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda yimitswe na Papa kuba umu Kardinali

Yanditswe: Saturday 28, Nov 2020

Sponsored Ad

Mu muhango wabereye I Vatican muri Basilika ya St Pierre,Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yimitswe ku mugaragaro na Papa Francis kuba umukaridinali,aba umunyarwanda wa mbere ubigezeho.

Sponsored Ad

Musenyeri Antoine Kambanda yari kumwe na bagenzi be 13 babashije kwitabira uyu muhango wo kwimikwa ngo babe abakaridinali.

Kuwa 25 Ukwakira 2020 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal, aba uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda omaze imyaka 120 ihageze

Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iyo tariki, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

Inshingano za Karidinali Kambanda

Ubusanzwe Cardinal biva ku ijambo ry’Ikilatini Cardinalis, bivuze uw’ikirenga. Afatwa nk’igikomangoma cya Kiliziya. Kuba Mgr Kambanda yaragizwe Cardinal ntabwo bimukuraho kuba Musenyeri nk’abandi ariko bimuha izindi nshingano zisumbuye zirimo kuba hafi ya Papa, kumugira inama, kumufasha gukemura ibibazo bikomeye bya Kiliziya ku Isi, kugira uruhare mu gutora Papa no kuba yaba Papa.

Karidinali Kambanda yahinduriwe imyambaro

Mgr Kambanda nyuma yo kugirwa Cardinal, yahinduriwe imyambaro aho azajya yambara imyambaro y’umutuku igihe cyose. Ibyo byerekana ko yiteguye kumenera amaraso Kiliziya. Agomba guharanira kuvuga ukuri no kurwanya ubuyobe kabone n’iyo yahasiga ubuzima bwe.

Afite amahirwe yo kuba Papa

U Rwanda rubaye igihugu cya 24 kigize Cardinal muri Afurika, umugabane wa Afurika ukaba ugize aba-Cardinal 28 mu 133 bariho. Mgr Kambanda ari mu bafite imyaka mike kuko yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 afite imyaka 62. Umuto muri bo yavutse mu 1967 akaba afite imyaka 53. Umukuru muri bo yavutse mu 1923 afite imyaka 97.

Mu gihe hagiye gutorwa Papa, abari munsi y’imyaka 80 nibo baba bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba-cardinal (conclave) ariyo itorerwamo Papa. Bivuze ko na Mgr Kambanda mu gihe atararenza imyaka 80, afite ayo mahirwe yo kuba yatorwamo Papa.

Karidinali Kambanda ni muntu ki?

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019.

Abaye Cardinal nyuma y’imyaka 30 ahawe ubupadiri na Papa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa