skol
fortebet

Bohokera kubabarira abandi-Rev.Nibintije

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

Soma Abaheburayo 10: 30

“ Uzi uwavuze ati” uguhora ni ukwanjye” Nijye uzitira.. akongera ati” Imana izacira ubwoko bwe urubanza.”

Sponsored Ad

Waba uri kurwana n’ ibibazo byashize kandi bigusaba kubirangiza .

Birashoboka ko ibyo bibazo byashize byagukomerekeje ndetse bikaba bikigukomeretsa, kuburyo iyo wumvise cyangwa ukabona uwa bigukoreye wumva birushijeho ku kubabaza ndetse bikagutera kumuvugaho amagambo mabi.

Birashoboka ko uwo muntu cyangwa abo bantu baba:

•barakuvuze nabi cyangwa bakavuga abawe nabi.

•birashoboka ko bakwimye uburenganzira bwawe wari ukeneye

•birashoboka ko bakwanga nta mpamvu yabyo

• birashoboka ko hari ubufasha bagombaga kuguha ariko ntibabuguhe

•birashoboka ko nabwo hari ibintu byawe bangije cyangwa abantu bawe bagiriye nabi

Nshuti y’ Imana,

Ijambo ry’ Imana ridusezeranya ko Imana ariwe uzaduhorera..kandi ikaba ariyo izaturwanirira, igafata ibyo bibazo byacu ikabikorera akazi.

Ikana turiha ibyacu byangiritse byose kandi yongeyeho indishyi z’ akababaro.

Ariko nabwo kugira ngo ibi dukorere, biradusaba kwemerera Yesu Kristo gufata aryo deni ryacu baturimo ( ibyo badukoreye) tukabyinaho, akaba ari cyo kimwe no gufata ideni ry’ ibyaha byacu.

“Uko niko kuri ko kubabarira.”

Iyo ubohoye abandi nibyo biguhesha nawe kubohoka.

Igihe cyose uzaba uri kugendera no kuba mu mibereho yo kubabarira, uba uri kwerekana ko wibuka igikorwa cy’ Imana yagukoreye igihe yakubabariraga kandi ikina kubabarira ibyaha byawe ko nabwo uyifitiye ukwizera, uko kwizera kuyihesha icyubahiro.

Imana idutabare..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa