skol
fortebet

Dr. Antoine Rutayisire yifatiye ku gahanga abashumba b’amatorero bihangije ku kwigisha abakirisitu inyigisho z’ubuntu

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire , yifatiye ku gahanga abashumba b’amatorero bihangije ku kwigisha abakirisitu inyigisho z’ubuntu, zibashumurira gukora ibyaha, avuga koi zo nyigisho zipfuye ko ndetse zikomeje kwangiza abatari bacye.

Sponsored Ad

Pasiteri Rutayisire yabigarutseho ku Cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019, ubwo yarimo yigisha abakirisitu bo mu itorero ashumbye ijambo ry’Imana ryari rifite umutwe uvuga ku ‘Gukura k’umukirisitu’.

Iyi nyigisho Dr Rutayisire yayigarutseho mu gihe muri ibi bihe usanga hari abavugabutumwa benshi bashingira ibyigishwa byabo ku nyigisho z’ubuntu, aho bigisha ko gukora icyaha atari ikibazo ku Mana ngo kuko yatubabariye ibyaha byose yaba ibyo twakoze, ibyo dukora n’ibyo tuzakora byose.

Ni inyigisho Pasiteri Rutayisire avuga ko zimutera umujinya cyane ndetse n’umutima mubi kuko ngo kuri we abona ziyobya abazigishwa.

Yavuze ko imyigishirize nk’iyo y’inzaduka iri gukwirakwira ndetse abantu bakayinezererwa ngo kuko zisa n’izibaha uburenganzira bwo kwivuruguta mu bijyanye n’irari ryabo.

Ati “ Hari amatewolojiya yaje muri iki gihe ndetse abantu bakayishimira, bakayanezerwa, bishimira ko batakihana batakinasaba imbabazi. Bavuga ko icyo bakeneye gusa ari ukuvuga ko Yesu yabacunguye.”

Aha Rutayisire yibutsa abantu ko bagomba kumenya ko Yesu ataje kubacungura abyishimiye cyangwa se abikeneye ko ahubwo ari ukubitangira kugira ngo abavane mu kaga k’ibyaha.

Yakomeje yibutsa abantu ko bagomba kumenya ko agakiza twahawe na Yesu atari ako kudufasha kujya mu ijuru ko ahubwo kagomba no kudufasha kubaho neza mu isi.

Ati “Ubwo koko ubwo burenganzira wahawe na Yesu wacunguye ibyaha byawe akavuga ngo ubu rero yancunguye ibyana nakoze, ibyo nkora uyu munsi n’ibyo nzakora ukanateganya ko uzakomeza kubikora. N’ugenda ukajya gusambana ukandura Sida agakiza ka Yesu kazaguha ijuru ariko ntabwo kazagukiza Sida.Icyatumye Yesu aza kuducungura ni ukugira ngo n’ibyo tutabirwara.”

Rutayisire yavuze ko inyigisho nk’izi z’ubuntu zifasha abantu gupfa aho kubafasha kubona ubugingo buhoraho.

Ati “ Hari ibintu by’ibitewolojiya nk’ibi ngibi bifasha abantu gupfa. Ni mwumva mbivuga mfite umujinya ni uko mpura nabyo buri munsi. None se ubwo bugoryi bari kuzana mu bana b’Imana ni bwoko ki! Urahura n’abantu bakakubwira ngo kubera ko Yesu yadupfiriye ku musaraba tugomba gukora ibyaha sin a ngombwa ko dusaba imbabazi, ngo amategeko ni ay’ababantu twebwe tugendera ku mundendezo wa Yesu.”

Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko aterwa umujinya n’abigisha inyigisho z’ubuntu bigatuma abantu bijandika mu byaha

Pasiteri Rutayisire ashimangira ko Yesu yatubabariye akaducungura kugira ngo tuve mu bubata bwa Satani tujye mu bubata bw’Imana, bivuze ko abavuga ko gukora ibyaha bitazagira ingaruka k’ubikora banyuranya n’ijambo ry’Imana.

Inyigisho z’ubuntu zimaze kwigarurira benshi aho usanga abazigisha bagira abayoboke batari bacye cyane cyane abakiri bato ndetse n’urubyiruko.

Mu bashumba bamenyekanye cyane mu nyigisho z’ubuntu ndetse ntibavugwaho rumwe kugeza na n’uyu munsi, harimo Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric.

Prophet Sultan wagiye agarukwaho kenshi yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi. Icyo gihe abashyitsi bishyuraga 20 000 Frw ngo abahanurire; abasangwa bakishyura 10 000 Frw.

SRC:Iyobokamana

Ibitekerezo

  • Ibyo Rutayisire avuga nibyo.Imana ibabarira gusa "umuntu wihannye".Abanga kwihana,imana izabarimbura bose ku munsi w’imperuka nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Gusa bamwe bashinja Rutayisire icyaha cyo kwivanga muli politike.Batanga urugero ukuntu yasabiye Nobel Prize his excellency.Ngo na biriya avuga ngo agiye gusengera abayobozi,ngo aba ashaka kubiyegereza.
    Bakavuga bati Yesu yabujije abigishwa be kwivanga mu byisi.Ngo Petero,YESU,Pawulo,etc...nta na rimwe batumiye Umwami Herodi cyangwa Pilato ngo babasengere.

    profete araha ! niba Yesu yaraje gukiza abantu ibyaha c ubwo ibindi apfundikanya nibiki ? Yaje kumena amarasso avomerere ubutaka c?
    Ubuntu bwimana buzaha umuntu ijuru bitagendeye kubyo yakoze
    Uzamwizera azabona ijuru

    Muli Ibyakozwe 3:19 hasobanura neza ko Imana "ibabarira gusa umuntu wihannye ibyaha".Abanyamadini b’iki gihe,usanga ari ba Gafaranga.Yesu n’Abigishwa be wabarwigaga nuko bose bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,amadini y’iki gihe arangwa no kuguma mu nsengero,bagacuranga,bagasaba amafaranga abayoboke.Bigatuma abakuru b’amadini babona Umushahara wa buri kwezi,ndetse benshi bikabakiza.Pastor akababwira ko akeneye imodoka bakayigura,nyamara umuyoboke we yarwara bati “reka tugusengere”. Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli Israel bwitwaga Abalewi kubera ko nta masambu Imana yabahaye nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu n’Abigishwa be,nta n’umwe wafataga umushahara wa buri kwezi.Ahubwo bafatanyaga umurimo wo kubwiriza no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Yesu yasize adusabye gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Abantu mbona babikurikiza,ni abayehova gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa