skol
fortebet

SOBANUKIRWA IBINTU Y’ INGENZI BYAGUKOMEZA MU IBYO UHURA NABYO

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo".

Soma 1 Samweli 30:6: "Maze Dawidi arababara cyane kuko abantu bavugaga nk’ abashaka ku mutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n’ abana be b’ abahungu nab’ abakobwa, ariko DAWIDI YIKOMEZA KU UWITEKA IMANA YE.”

Ukwizera n’ inshingano yawe, ntabwo ari inshingano y’ Imana, inshingano ya Pastor wawe, ntabwo ari inshingano y’ uwo mwashakanye cyangwa ababyeyi bawe.

Wowe ubwawe ni wowe Ushobora kwemeza ko umaze kugira imbaraga mu kwizera, ntawundi wera cyangwa wirabura usibye wowe gusa.

Imana yaguhaye ibikoresho byagufasha mu kwagura gukomera kwawe mu ukwizera.

Uko kwizera kumeze gutyo niko kwimura imisozi, niko gufunga iminwa y’ Intare kandi niko kwambura ububasha ibirimi by’ umuriro kugiragira ngo ntibibashe kugutwika kandi ibirimo.

Uko kwizera niko ku kuvana mu intege nke maze kukakwinjiza mu izindi mbaraga , niko kuguhesha gukiranuka kandi niko ku kwambika intwaro zo kurwanisha( abaheburayo 11:33-34).

None ni ugute wakubaka Ukwizera kumeze gutyo?

Ni ukumva ijambo ry’ Imana kandi ukongera ukaryumva ( again, again and again).

Iyo ugaburira ukwizera kwawe, ni imbuto uba uri kubiba. Iyo wumva ukongera ukumva cyangwa ugasoma ( again, again and again)ijambo ry’ Imana uba uri kuhirira iyo mbuto wateye wubaka ukwizera.

Mu ubuzima busanzwe iyo ukora imyitozo y’ umubiri( sport) igihe cyose biba uri urufunguzo rwo kubaka imitsi, igakomera ni kimwe iyo wumva ijambo ry’ Imana ukongera ukaryumva byubaka ukwizera gukomeye muri wowe.

Ushobora kubyimenyereza, usoma zino nyigisho ubona buri munsi, Usoma Bibliya buri munsi Ushobora kubigeraho wumva indirimbo z’ Imana waba ugiye ku kazi, yaba uva ku kazi ndetse nahantu hose hakwemerera kuba wakumva ijambo ry’ Imana cyangwa kuri soma.

Igihe cyose uzagaburura Roho yawe ujye wibuka ko ukwizera kwawe kuza ari uko wumvise .

ariko biterwa n’ ibyo uzaba ubyumva cyangwa n’ ibikorwa uba ukora buri munsi.

Ni iyihe nkuru abo mugendaga bakubwira? Ni iki inshuti zawe ziba zikubwira.

Indirimbo tumaze kumva yatubwiye ko tugomba kwirinda kuvagavaga. Ko tugomba gufata umurongo umwe.

Iyo urinze ijambo ry’ Imana wabibye mu mutima wawe, maze ukirinda ikindi kintu kitajyanye naryo.

Igihe cyose wubatse UKWIZERA kwawe mu ukumva ijambo ry’ Imana buri munsi,

UKURI kuzakuzaho
UKWIZERA nako kuzakubamo
UBUTSINZI nabwo bukurikire

Imana iguhe umugisha..!

P.s. Partner Dukeneye kumva ibiva muri wowe, Ushobora kutwandikira ubutumwa bugufi kuri Email yacu [email protected] ndetse no kuri +14128718098(WhatsApp) kandi Ushobora tukubwira ibyo muhanganye nabyo kugira ngo tubafashe kubisengera.

Uri uw’ igiciro kuri twe.....! Kandi turagukunda...!


Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa