skol
fortebet

Gucika intege bihinduka ubunyembaraga -Rev.Nibintije

Yanditswe: Friday 24, Jan 2020

Sponsored Ad

Soma Abacamanza 6:12

"Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.”

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI,

Nyuma y’imyaka myinshi naje kwizera ko buri muntu muri we afite ijwi ry’Imana rivuga riti"waremwe mu ishusho yanjye ,uri uw’agaciro,ntusanzwe,uri uw’ingirakamaro muri ubu buzima"

Ariko rimwe na rimwe ubuzima bugerageza kutujyana hirya y’iryo jwi ndetse bikadutesha agaciro,ibintu bibi bikatubaho,abantu bakatuvuga nabi .

Iz’intambara n’ibibazo,bigerageza gucecekesha ijwi ry’Imana,kandi ubundi tugomba kwemera iryo jwi rikagira imbaraga muri twe.ikibazo si uwo uri we.Ushobora kumva ntacyo umaze ariko Imana ikubona nk’udasanzwe.

Mu byanditswe ,Malayika w’Uwiteka yaje kuri Gidiyoni nuko aravuga ati:Uwiteka ari kumwe nawe wa munyembaraga we ugira n’ubutwali (Abacamanza 6:12).

Nuko malayika abwira Gidiyoni:Uwiteka arashaka ko ufasha abisiraheli gutsinda abamidiyani ariko Gidiyoni aramusubiza ati:abisiraheli nabakirisha iki? iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose .

Hari ikinyuranyo hagati y’ijwi rya Gidiyoni n’iry’Imana , Gidiyoni yibonye nk’umunyantege nke ndetse w’umunyabwoba agerageza kwigizayo ijwi ry’Imana ariko ntibyahinduye umugambi w’Imana.

Imana yo yamubonye nk’intwari,inkuru nziza nuko Gidiyoni yageze aho agafata imbaraga zivuye mu ijwi ry’Imana ndetse aragenda abona intsinzi.

Imana ivuga bimwe n’uy’umunsi.Ibyaba biri imbere yawe byose ibikuramo nkuko yabigenje kuri Gidiyoni

Wituma ijwi ryawe ricecekesha ijwi ry’Imana ukeneye kunyeganyeza buri kimwe gishaka kugusubiza hasi. ushobora kumva ucitse intege ariko izo ntege nke zishobora guhinduka imbaraga igihe ufashe Imana.

Hamwe n’Imana uri intwari.

Uburyo wiyumva,ndetse nibyo ubuzima bwagukoreye ntago bihindura agaciro k’ubuzima bwawe mu maso y’Imana.

Ibuka ko uri akaremangingo k’Imana (abefeso 2:10).

Uri uwo Imana yiremeye mu maso ye!yaragutoranyije kandi nta kindi yasigaranye uretse wowe ,komeza wumve ijwi ryayo neza ndetse urihungishe ibigusha by’ubuzima ,baho neza ndetse ubuzima bwawe ubuhe agaciro .

Imana yacu ikomeye yashyize ibintu byinshi muri wowe ndetse yakuremye bundi bushya muri Kristo Yesu kugira ngo ushobore gukora ibintu byiza yaduteganyirije mbere hose .

Ni gute ubaho ubuzima bwawe?

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034 WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa