skol
fortebet

Gusaba+ Kwizera + Gukomeza kuba imbere y’ imana = Intsinzi y’ubuzima bwiza-Ubuhamya - Rev./Ev. Eustache

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Mu mezi atandatu nigeze kubagezaho ubuhamya bw’ uko Imana yantunguje umugisha w’ inzu ntarinzi ko nshobora kuyituga mu buzima bwanjye bitewe n’ uko ingana.

Sponsored Ad

Ubusanzwe hari inzu yari yegereye aho nkorera ka business kanjye bashakaga kugurisha ariko nkaba nta mafranga nari mfite.

Ariko guhora mbona iriho icyapa ko igurishwa byanteraga guhora nifuza ko yaba iyanjye ariko nareba ubushobozi nari mfite nkabona ko bitashoboka ko yaba iyanjye.

Iyo nzu yari ifite apartment 1 hejuru ndetse naho gukorera Ubucuruzi hasi.

Kubera guhora nifuza ko yaba iyanjye byatumye jya kubaza nyirayo amafaranga ayishakaho, aza kubwira ko ari $100.000.

Icyo nakoze nuko nagiye imbere y’ Imana kuyisaba Imana kuko nizera ko ibintu byose ari ibyayo bitewe ni uko ibyo dutunze byose aribyo yadutije. Muri make nagiye kuyibwira ko bishobotse ya yayitiza Nibintije kuko uwo yayitihe yifuza kuyitirura.

Ubwo nakomeje kuyisaba no kwizera ndetse no kuba imbere yayo mu murimo wayo kandi ngerageza no kuyubaha. Kuko Ijambo ry’ Imana ritubwira ko uwubaha Imana ntacyo azayiburana.

Kubw’ iryo jambo ry’ Imana, mu mutima wanjye numvaga ko iyo nzu yarangije kujya mu maboko yanjye .

Ubwo icyaje kuntangaza nuko Imana yantuguje indi inzu iruta ya yindi nayisabaga kuko yaje kumpa inzu ifite agaciro kari hafi y’ amadolari $500,000 hashize amezi atatu gusa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo nari ndi gusimbuza ibikoresho nakoreshaga mu iduka ndi gushyiramo ibindi, nibwo nafashishije umuntu umwe ibyo bintu nari nsimbuje ibindi mubwira ko ashaka undi mucuruzi ubikeneye akabimugurisha kandi mubwira ko batagomba kumuhenda kuko bigura amadolari atari make .

Ubwo yagiye gushaka umuntu ubigura ngiye kubona mbona azajye n’umuntu ufite amaduka agera kuri 20 muri ako gace, arabireba arangije barabitwara.

Ariko hashize nk’ isaha uwo mugabo wabiguze aragaruka afite agapapuro kanditseho ibijyanye n’ inzu ashaka ko mugurira kandi ntarigeze mubwira ko nkeneye inzu yo kugura.

Ubwo anyereka ko iyo (building) nzu irimo apartments enye (4) ikaba inafite iduka rinini hasi izo apartments zikaba ziri hejuru.

Ubwo icyo namusubije ni uko nta mafranga mfite yo kuba nayigura.

Yahise ambwira ko nta kibazo cy’ amafranga kuko niba nemeye nshobora kuyijyamo nta mafranga muhaye kuko amafranga abayirimo bishyura bakodesha ariyo nzajya nkuramo ayo kumwishyura buri kwezi mu mwaka 9.

Apartment imwe bayikodesha $650 ubwo enye akaba ari $2600 naho iduka ryo akaba ariryo nkoreramo.

Ubwo yagiye kuyinyereka maze mubwira ko nyuma y’ukwezi nzamusubiza.

Icyo nakoze, nahise njya imbere y’ Imana kuyishimira kandi nkomeza kuyisaba ibimenyetso kuko iyo nari nayisabye atariyo nari mbonye.

Hashize ukwezi nsubirayo mubwira ko nta kibazo, kandi niteguye kwimura ibintu byanjye.

Ubwo muri ako kanya yahise ampa urufunguzo kandi abwira ko nshobora gutangira kwimura ibicuruzwa byanjye.

Iyo nzu nayikoreyemo amezi 3 nta kintu muhaye mu kwitegura neza.

Nshuti y’ Imana,
Imana ifite ubuzima bwiza kuri wowe, ariko ni ngombwa ko ubuyisaba, iyo ubuyisabye ni ngombwa ko ugira ukwizera kandi ukitegura kubwakira.

Kugira ngo ubone ubuzima bwiza mu mibereho yawe biterwa nawe(...) naho kumenya uburyo ugomba kubugeraho byo ntabwo ari ibyawe ni iby’ Imana.

Ikibazo twe ni uko turwana dukoresheje ingufu nyinshi kugira ngo tubugereho mu gihe Bibliya itubwira ko tugomba KUBUSABA , KWIZERA no KUBWAKIRA.

•Bidusaba kuba imbere y’ Imana kugeza tububonye
•bidusaba kudacika intege mu gihe tutara bubona.
•bisusaba nabwo guhora tuvugana n’ Imana yacu buri munsi,

Nukomeza kuba imbere y’ umuremyi wawe akaba n’ umuremyi w’ ibintu byose ni ngombwa ubone impinduka nziza mu mibereho yawe.

Nshuti y’ Imana,

Twizeye Umwami Yesu Kristo, aduha agakiza, ahindura ingeso zacu mbi aduha ingeso nziza ubuzima bwacu bwo mu buryo bwo mu mwuka burahinduka.

Ariko uyu munsi nkuzaniye inkuru ikubwira ko Imana nabwo igufitiye ubuzima bwiza, imibereho yo mu rwego rwisumbuyeho.

Kuki utayisaba kuguhindurira ubuzima bwo mu buryo bw’ umubiri?

Kuki wakwemera kuba mu buzima utishimiye kandi uri umwana w’ Umwami?

Dore aho ruzingiye....( ibanga ryabyo riri)

• Titiriza kuyisaba ubwo buzima igufitiye

•komeza kwizera ko ugomba kubuhabwa kuko ari uburenganzira bwawe.

• Komeza kuba imbere yayo, uyubaha kandi iyikorera.

Imana iguhe umugisha...!

Komeza ugire weekend nziza...

Turabakunda..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123264034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa