skol
fortebet

Umugabo yavuze ko asenga Donald Trump nk’ imana ishobora byose [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhinde witwa Bussa Krishna yafashe ifoto ya Donald Trump ayishyiramu kazu amaze imyaka itatu amusenga inshuro nyinshi ku munsi.

Sponsored Ad

Bussa Krishna ukomoka mu Buhinde,amaze imyaka itatu aramya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’imana ye, akitwaza ifoto ye ndetse akamusenga inshuro nyinshi ku munsi.

Krishna w’imyaka 31 atuye ahitwa Telengana mu Mujyi wa Hyderbad uri mu Majyepfo y’u Buhinde. Yemera cyane Trump guhera ubwo yatangizaga icyo yise ‘kongera gusubiza Amerika ubudahangarwa’.

Yatangije paje ya Facebook yo gusangiza abantu urukundo afitiye Trump, maze mu buryo buhoraho agashyiraho amafoto n’amashusho ye arimo kumuramya ahantu hiyubashye yamwubakiye.

Nk’uko ikinyamakuru 9News dukeshya iyi nkuru cyabyanditse cyavuze ko Krishna avuga ko abaturanyi be bamwita umusazi,aho bamugira inama yo kujya gushaka umuhanga mu bijyanye n’imitekererezeakamuvura ariko we we ntabikozwa ababwira ko ari muzima kandi ibyo akora abizi neza.

Yagize ati “Nababwiye ko ntamukeneye na gato kuko ari imana yanjye kandi nkaba ntewe ikibazo n’ibyo abandi bavuga. Ndateganya kumwubakira ingoro mu mezi nk’atatu kugeza kuri atandatu.”

Umwe mu baturanyi yavuze ko Krishna agenda mu nzira hafi y’urugo rwe avuga ngo ‘Trump ni Imana yanjye, ni umutima wanjye. Ndamukunda cyane, nzakomeza kumuramya’.

Uyu mugore witwa Sathyalakshmi yagize ati “Mubona buri munsi aramya ifoto ya Trump, ababyeyi be bavuye mu nzu ye ubu babana n’abavandimwe babo. Ibi ntabwo byigeze bimubuza gukomeza kumuramya. Aho agiye hose atwara ifoto ya Trump. Yaba agiye guhaha cyangwa kugura ikintu runaka, atwara ifoto ye.”

Ku rukuta rwa Facebook rwa Krishna huzuye ibitekerezo by’abantu bamushyigikiye mu gikorwa cyo kuramya Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa