skol
fortebet

Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda ryashyize hanze amabwiriza akarishye yo kwirinda Covid-19 azakurikiza kugira ngo akomorerwe

Yanditswe: Thursday 11, Jun 2020

Sponsored Ad

Abayobozi b’lbihuriro ry’impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatorika mu Rwanda (RIC) bashyize hanze amabwiriza bazakurikiza mu rwego rwo kurinda abayoboke babo Coronavirus kugira ngo Leta ibakomorere bafungure insengero.

Sponsored Ad

Nkuko biri mu ibaruwa RIC yandikiye Guverinoma,Taliki ya 28 Gicurasi 2020 Ubuyobozi bwa RIC bwandikiye Ministiri w’intebe busaba ko amateraniro yo gusenga n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugirango nabyo bitangire gukora, hubahirizwa amahame n’amabwiriza yo gukumira no kurwanya kiriya cyorezo.

Nyuma y’ubu busabe,kuwa 05 Kamena 2020, RIC yagiranye inama n’abari bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda barimo Ministiri wa MINALOC, MINISANTE, Ministiri muri Prezidansi na CEO wa RGB.

Nyuma y’iyo nama, Abayobozi b’lbihuriro ry’impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatorika mu Rwanda (RIC) basabwe kugaragaza ingamba zafatwa mu gihe byaba ngombwa ko Amadini, Amatorero n’lmiryango ishingiye ku myizerere yaba yemerewe gusubukura gahunda y’amateraniro ahuza abantu benshi.

Zimwe mu ngamba bemeye ko bazakurikiza muri iyi baruwa basohoye kuwa 10 Kanama 2020 zirimo:

AMABWIRIZA RUSANGE AGOMBA GUKURIKIZWA N’IMIRYANGO YOSE ISHINGIYE KU MYEMERERE

2.1.KUBAHIRIZA AMABWIRIZA ASHYIRWAHO NA LETA AJYANYE NO KURWANYA NO KWIRINDA COVID19

1) Gusukura inyubako isengerwamo (Kiliziya/Urusengero cg Umusigiti) mbere na nyuma yo guterana hakoreshejwe isabune n’amazi meza;

2) Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (Kandagira ukarabe cg
Handsanitizers)

3) Kugura uturnashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nyubako basengeramo

4) Kwicaza abantu mu rusengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi (ahagomba kwicarwa hashirwa ikimenyetso cyangwa hagati y’umuntu n’undi hagashyirwa intebe ziticaweho)

5) Kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro

6) Gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda no kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo

2.2. KUMENYESHA AMABWIRIZA ABAYOBOZI N’ABAYOBOKE B’IMIRYANGO IGIZE RIC

1) Kumenyesha abayobozi b’lmiryango igize RIC amabwiriza ajyanye na COVID19 agomba gukurikizwa n’lmiryango ishingiye ku myizerere

2) Kumenyesha abandi bayobozi b’lmiryango igize RIC bo mu nzego zinyuranye (ku rwego rw’lntara, rw’Akarere, Ishami, Paruwasi, etc) impinduka zigomba kubaho mu materaniro kubera COVID-19

3) Gushyiraho itsinda y’abakorerabushake rifasha buri Rusengero kubahiriza amabwiriza ajyanye na COVID-19 harimo no kubaha ibirango bibagaragaza neza

4) Gusobanurira abayoboke b’Umuryango (buri Rusengero) ushingiye ku myizerere amabwiriza ajyanye na COVID-19 agomba gukurikizwa mu gihe cy’amateraniro

5) Gushyira amabwiriza yo kwirinda COVID19 muri buri nyubako isengerwamo aho abantu bose bashobora kuyasoma

2.3.GUTERANA MU BYICIRO BINYURANYE HAGENDEWE KU NGANO Y’INYUBAKO
N’UMUBARE W’ABAYISENGERAMO

1) Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha 2;
2) Ahasengerwa ni ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa
3) Guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura;

4) Muri ibi bihe, haba hasubukuwe amateraniro amwe gusa (Ayo ku cyumweru ku Abaprotestanti, Abagatolika, n’Abarokore. Kuwa gatandatu ku Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi, no kuwa gatanu ku Abasilamu. Andi materaniro yazatekerezwaho nyuma hashingiwe ku buryo abayoboke bagenda bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 n’uko icyorezo kizagenda gishira mu igihugu.

2.4.IMYITWARIRE MU MATERANIRO

1) Usoma Misa/ Umuvugabutumwa/ Umubwiriza cg Umuyobozi wa gahunda yemerewe kutambara agapfukamunwa mu gihe ahagaze imbere kandi hubahirizwa nibura intera ya metero 2;

2) Buri Rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimbo hubarizwa intera nini cyane (nibura 2m) mu gihe baririmba

3) Gusuhuzanya abantu bahana amaboko no guhoberana birabujijwe
4) Gusangira cyangwa gukoresha Microphone rusange birabujijwe

5) Guhazwa (Gufata igaburo ryera) bikorwa hakoreshejwe kwakira mu biganza uhaza n’uhazwa bambaye udupfukamunwa kandi hagati yabo hari intera ya 1m. Hari no gukomeza kwita ku ntera ya lm abantu bajya gufata ukaristiya

6) Amateraniro ya nijoro, ibiterane binini by’ivugabutumwa ntibyemewe
7) Gusengera mu byumba by’amasengesho rusange ntibyemewe
8) Amateraniro y’abana ntiyemewe

9) Amateraniro yo mu matorero-remezo (cells) ntiyemewe
10) Ibikorwa byo gusengera abantu barambikwaho ibiganza birabujijwe
11) Guhanahana ibikoresho ntibyemewe. Urugero: Gufata ibitabo by’indirimbo, Korowani na Bibiliya.

12) Mu rwego rwo kwirinda guhanahana icyibo cyangwa igiseke cy’amaturo, hagomba gushishikariza abayoboke guturira kuri MoMo, Money transfer, Bank transfer no gushyiraho ibiseke bitazenguruka mu bantu.

13) Gushingura umukristo witabye Imana bikorwa hubahirizwa amabwiriza rusange Leta yatanze

14) Isakaramentu ryo gushyingirwa mu Rusengero ntirigomba kurenza abantu 50. Abashingirwa n’ababaherekeje bagomba gukurikiza amabwiriza yose yavuzwe muri iyi nyandiko. Bashishikarizwa kudakora ibirori nyuma yo gushingirwa.

15) Gusaba umuntu wese ufite bimwe mu bimenyetso bya COVID19 kuguma mu rugo (Inkorora, kwitsamura, umuriro, etc).

16) Ugusigwa amavuta ku barwayi bikorwa n’umuntu wisukuye uko amabwiriza ya MINISANTE abiteganya kandi agakoresha akarindantoki (gant) kamwe kuri buri muntu kandi bombi bambaye udupfukamunwa

17) Batisimu ku bizera b’Abagatolika ikorwa uyihabwa n’uyitanga bambaye udupfukamunwa kandi igakorwa muri Misa y’abantu bake hanubahirizwa intera ikwiye.

18) Umubatizo ku Abaporotestanti, Abarokore n’Abadivandiste b’umunsi wa karindwi ubaye uhagaritswe.

19)Uretse aya mabwiriza rusange, Abasilamu barasabwa ibi bikurikira:

Buri muntu kuza yitwaje urnukeka we mutoya wo gusengeraho
Buri muntu kuza yitwaje isuku yo gutawaza
Gukoresha Quran yo muri Telephone
Kudakora kuri Quran cyangwa ibindi bitabo biri mu musigiti.

Ibitekerezo

  • Kutajya mu nsengero,ntabwo byabujije "abakristu nyakuri" GUSENGA.Bakoresha Zoom kandi bagaterana ari benshi nkuko bisanzwe.Bakaririmba,bakiga bible,etc...Ntacyahindutse ngo nuko batajya mu nsengero.Abasakuza ngo Leta ifungure Insengero,nuko bashaka "Icyacumi".Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yasabye "abakristu nyakuri" gukorera Imana ku buntu,badasaba amafranga.Niko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Bose bajyaga mu nzira no mu ngo z’abantu,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Niko Pawulo nawe yabigenzaga (Ibyakozwe 20:33).Nubwo yirirwaga mu nzira no mu ngo z’abantu abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Nkuko Kubara 18:24 havuga,Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi,kubera ko nta masambu bagiraga.Umuntu wese ukora ibyo Yesu yasize atubujije,si umukozi w’Imana,ahubwo ni "umukozi w’inda ye" nkuko Abaroma 16:18 havuga.Imana idusaba "guhunga" amadini y’ikinyoma.

    Jyewe sinemeranya RIC haribyinshi yirengagije ko batavuga umubare wabazaza gusenga kuko ntawe wabuza gusenga bafunguye ikindi kdi ngo amaturo azaca M.Money nahandi ese ikihutirwa nugutura kurusha uko amashuri yafungurwa n,ibindi byahagaze ?ese nanone gusenga birishyuzwa?munsobanurire kuki abantu bihutira kwaka amaturo kurusha gusobanurira abakurikira niba numvise inyigisho mwe mwandikiwe musabwa urwo ruhushya mushishoze neza kubwanjye ndabona harimo kwikunda birenze

    Jyewe sinemeranya RIC haribyinshi yirengagije ko batavuga umubare wabazaza gusenga kuko ntawe wabuza gusenga bafunguye ikindi kdi ngo amaturo azaca M.Money nahandi ese ikihutirwa nugutura kurusha uko amashuri yafungurwa n,ibindi byahagaze ?ese nanone gusenga birishyuzwa?munsobanurire kuki abantu bihutira kwaka amaturo kurusha gusobanurira abakurikira niba numvise inyigisho mwe mwandikiwe musabwa urwo ruhushya mushishoze neza kubwanjye ndabona harimo kwikunda birenze

    Jyewe sinemeranya RIC haribyinshi yirengagije ko batavuga umubare wabazaza gusenga kuko ntawe wabuza gusenga bafunguye ikindi kdi ngo amaturo azaca M.Money nahandi ese ikihutirwa nugutura kurusha uko amashuri yafungurwa n,ibindi byahagaze ?ese nanone gusenga birishyuzwa?munsobanurire kuki abantu bihutira kwaka amaturo kurusha gusobanurira abakurikira niba numvise inyigisho mwe mwandikiwe musabwa urwo ruhushya mushishoze neza kubwanjye ndabona harimo kwikunda birenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa