skol
fortebet

Impinduka zidasanzwe zakozwe mu bashumba b’indembo muri ADEPR[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Rev Karangwa Slivestre wayoboraga ADEPR mu Rurembo rw’Amajyepfo (Ntara y’Amajyepfo) yajyanwe mu Burengerazuba na ho Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’iburengerazuba ajyanwa mu Ntara y’Amajepfo.

Sponsored Ad

Izi mpinduka mu buyobozi bw’indembo zakozwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR kuri uyu wa kane taliki 04 Ukwakira 2018 mu nama yahuje abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR n’abayobozi bayoboye indembo (intara) zose uko ari 5 hamwe n’impuguke z’iri torero bose babumbiye mucyo bise CEA y’itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR Rev Karangwa John yemeje aya makuru avuga ko izi mpinduka zakozwe kubw’inyungu z’umurimo w’Imana.

Rev Karangwa Slivestre wayoboraga ADEPR mu Rurembo rw’Amajyepfo yahawe kuyobora ADEPR mu rurembo rw’iburengerazuba

Yavuze ko ibi ntaho bibangamira abashumba kuko mu ndahiro barahira bemera ko aho bazatumwa hose bazajyayo.

Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’iburengerazuba yajyanywe mu Ntara y’Amajepfo

Rev Karangwa yagize ati: “Buri mushumba aba azi ko aho itorero ryamutuma hose agomba kujyayo kandi no mundahiro barahira mu gihe cyo kwimikwa, iyo turebye rero tukabona ari ngombwa ko haba impinduka ahantu runaka mu itorero turazikora kubw’inyungu z’umurimo w’Imana.”

Src:IBYISHIMO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa