skol
fortebet

Gitwaza yanyomoje abanditse Bibiliya avuga ko Edeni iri muri Afurika

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Apôtre Dr Paul Gitwaza yifashishije isomo riboneka mu Itangiriro 2:10-14 asobanura ko imigezi yari iri mu ngobyi ya Edeni ivugwa muri iri somo yose iboneka mu bihugu bya Afurika ariko ngo abanyaburayi basobanuye Bibiliya mbere barayigoretse bavuga ko iyo migezi n’ibihugu yari irimo biherereye i Burayi ahitwa i Mesopotamiya.

Sponsored Ad

Iri somo riragira riti: “Umugezi uturuka muri Edeni unetesha (utosa) iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine. Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Havila kirimo izahabu, kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa Budola, n’amabuye yitwa shohamu. Undi witwa gishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Kushi, undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere y’igihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate.”

Gitwaza yasobanuye ko ibi bihugu bivugwa muri Bibiliya aho iyi migezi yari ikikije byose byari biri ku butaka bw’Afurika, nyamara ngo abanyaburayi bahimbye ikinyoma bemeza isi yose ko aho hantu havugwa muri Bibiliya ari iwabo.

Ati: “Pishoni, Gihoni, Hidekelu na Ufurate, iyi migezi (yari iri muri Eden) ica mu bihugu bya Havila na Kushi biri muri Afurika. Ariko abasobanuye Bibiliya bwa mbere bose (Abanyaburayi) bavuga ko ari muri Mesopotamiya ariko amateka yose agaragaza ko Kushi ari muri Afurika.

Yavuze ko abanyaburayi bakoze ibyo bagamije kuyobya abantu ngo babemeze ko Edeni idashobora kuba muri muri Afurika.

Ati:”Icyo bashaka ni ukumvikanisha ko Edeni itaba muri Afurika. Ibyo mu mashuri ya tewoloji yo muri Afurika barabyigisha kuko abasobanuye Bibiliya ni abayimenye mbere (abanyaburayi). Iyo ubajije umunyafurika aho Edeni yabaga arakubwira ngo ni muri Irake”. N’abize tewolojiya benshi ni ko babizi.

Gitwaza yatanze urugero rw’ubushakashatsi bwavumbuye ko igufwa ry’umuntu wa mbere ryavumbuwe muri Afurika, avuga ko uwo muntu ari Adamu nubwo abanyaburayi bajijishije bakanga kumwita Adamu.

Ati: “Igufwa ry’umuntu wa mbere ryavuye muri Afurika, kandi uwo muntu yari Adamu, ariko bamwise ngo ni ositaralopiteke (australopithèque) banga kumwita Adamu kugirango batujijishe.”

Ikindi yashingiyeho ahamya ko ingobyi ya Edeni yari iri muri Afurika ni uko abimukira ba mbere bavugwa muri Bibiliya bavuye muri Afurika bajya ku yindi migabane.

Ati: “Kwimuka kwa mbere kwabayeho kwabaye he? Si muri Afurika? Abantu ba mbwere bavuye muri Afurika bajya i Burasirazuba, Bibiliya irabivuga, ngo ba Nimurodi bajya i Bubuloni, bari bavuye muri Afurika!”

Yongeye gushingira kuri zahabu zivugwa muri ririya somo rya Bibiliya avuga ko i Burayi nta zahabu zihaba, byerekana ko ahantu havuzwe mu Itangiriro 2:11 ari muri Afurika kuko ari ho haba zahabu.

Ati: “I Burayi se haba Zahabu? Zahabu iba muri Afurika, uwadutanze Bibiliya yayitubwiye uko yishakiye.”

Gitwaza yavuze ko abanyaburayi bamenye Bibiliya cyera cyane ndetse batangira gukoresha ubwenge buyirimo mu gukandamiza Afurika no kuyinyaga imitungo kamere Imana yayiremanye.

Ati:“Bamaze imyaka igihumbi bazi Bibiliya, twe tumaze imyaka ijana gusa dusomewe Bibiliya, tumaze imyaka 20 cyangwa 10 gusa dutangiye kwisomera Bibiliya. Ariko bo bamaze imyaka 1.000 baramenye ubwenge buba muri Bibiliya, barahumutse, none babukoresha uko bashaka.”

Ikibabaje ngo nuko abitwa ko bize Bibiliya muri Afurika iyo ubabwiye ibintu nk’ibi byacuritswe ngo barakubwira ngo byihorere kuko ari ko abantu babyizeye, bakaguca intege kugirango utavuga ukuri.

Gusa Gitwaza avuga ko igihe kigeze kugirango Imana ihagurutse abanyafurika bafite ukuri muri bo maze ibambike imbaraga n’ubwenge budasanzwe bakore ibidasanzwe babashe kugaragaza icyubahiro cy’Imana kuko ngo Abanyafurika ni bo Imana izaheraho igaragaza icyubahiro cyayo.

Ngo Imana igiye gukoresha abanyafurika mu kuvumbura ibintu bidasanzwe mu isi, kuburyo bazakora ibirenze intekerezo n’ikoranabuhanga abatuye isi bose babibona bagahita bahamya ko ari Imana irimo kubakoresha, bityo icyubahiro cy’Imana kigasesekara mu isi yose ko Afurika ifite Imana.

Ibitekerezo

  • Hahaah ariko rwose ndi proud wo kuba umunya Africa ariko nanone bible nituyijyamo burumwe agakora research ubwe hazabaho kuyoba.bene data tubyizere uko byanditse ibindi Imana ntizabitubaza.

    Sinanze ubusshakashatsi bwa Pr.Gitwaza. ariko nyuma yuko ubukoze wasanze Eden iri muri Africa hehe? Ubu hitwa hehe? kubuga gusa ngo ni muri africa ntabwo bihagije.

    Dr. Paul gitwaza ibyo avuga ntabesha kuko birigaragaza.

    1.umuntu wa mbere yabaye muri Africa mu gihugu cya tanzaniya kuko amagufwa ye ariho yabonetse.

    2. ninde ubona umubare wabantu baza i KIBEHO aho BIKIRAMARIYA yabonekeye abantu? kuki atagiye I Burayi? yaje mu Rwanda kugirango ahamye ko EDENI Iba muri EAST AFRICA.

    ibi bimenyetso pastor yashingiyeho ntabwo aribyo:
    1. zahabu ntabwo ari ikirombe kidashira: ahacukurwaga zahabu mumyaka ibihumbi mbere y’ivuka rya Yesu ubu ntizikihaba kuko zahabu nandi mabuye nibirombe kdi ikirombe kigera aho kigashiramo ibyari bikirimo. ingero zirahari naha murwanda ahacukuwe za koruta none zikaba zarashizemo. kuba ubu muri Africa ariho hasigaye za zahabu nuko zitigeze zicukurwa mubinyejana byahise , aho bazicukuye kera nko muri za aziya aho bibiliya ivuga zashizemo nyine kuko ntakidashira numugezi ari umugezi harigihe ukama.
    2.ubushakashatsi: iki nikintu gihoraho udashobora gushingiraho wemeza ikintu, kuko uyu munsi babona ibi ejo bakazabona ibiruta byabindi. kubona igufwa mugace kamwe ntibivuze ko mugihe kizaza hatazaboneka irindi ahandi hantu bitewe naho washakiye(milieu washakiyemo).
    3. abanyaburayi: abanyaburayi niba aribo banditse bibiliya nkuko abivuga, ntibari kuvuga ko edeni yari muri irak ahubwo bari kuyijyana ibirahuri nyirizina. twibuke ko oral atari muburayi ahubwo ni muri aziya, abanyaburayi rero Niba barashakaga kwandika bikururira ntibari kubyerekeza Muri aziya kuko nayo ntacyo bayicaga ahubwo bari kubyerekeza muburayi iwabo.twibuke kdi ko bibiliya yanditswe kera cyane, Africa itagagatekerezwa nabanyaburayi.
    4. ubwenge bw’isi: iteka abubwenge bw’isi baba bashakisha icyahinyuza imvugo y’Imana kgo batere muntu kuyishidikanyaho bivamo no kutayemera kubitinzeho. niyo mpamvu ubushakashatsi bwinshi bwa abanyabwenge bisi buba bushaka ibyahinyuza bible.

    Imana ibahe ihishurirwa n’ubwenge buruseho bwo kujya mutekereza kuva kumizi yaburi cyose.

    Ndasaba abantu b’Abakristu Nyakuri bakunda Bible "kwima amatwi" uyu Gitwaza wigize Apotre,kubera ko ayobya abantu cyane,akigira umunyabwenge kurusha abandi.Muli 1 Yohana 4:1,Imana itubuza kwemera bene aba bantu bigisha ibinyoma.Abenshi muli twe twize Geography kandi twize neza Bible.Muli Itangiriro 2:10-14,havuga neza iriya migezi Hideqel na Euphrates ko yaturukaga muli Eden,igaca mu gihugu cya Ashuri (Assyria).Iriya Hideqel ivugwa,ni Tigris nkuko Encyclopedia na Internet zibisobanura.Iyi migezi yombi,twese tuzi ko inyura muli IRAK,iturutse mu Burasirazuka bwa Turkey,hafi n’uruzi rwitwa VAN.Aho niho EDEN yabaga ukurikije ko iyo migezi ariho ikomoka.Bihuye neza n’ibyo Bible ivuga.ASHURI ivugwa ni Assyria.twese tuzi ko Assyria yahoze iba muli IRAK,ifite Capital yitwaga Nineveh.N’ubu ugiye muli IRAK,uhasanga Province yitwa NINEVEH.Ngaho namwe mumbwire iyo migezi (Hideqel,Euphrates) na Assyria aho yahurira na AFRIKA??? Rwose niba mukunda Imana,mujye mwirinda aba biyita "abakozi b’Imana".Bayobya abantu.

    Iciyumviro c’umukozi w’ IMANA Paul GITWAZA ndagushimiye kuko nukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa