skol
fortebet

Iyo uri umugisha, Umugisha urakwishakira ntabwo ujya kuwirukaho-Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Iyo uri umugisha, Umugisha urakwishakira ntabwo ujya kuwirukaho”.

Mu gitabo cy’ Imigani igice cya cumi na gatatu ku murongo wa makumyabiri n’ ibiri haravuga hati” Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, kandi ubutunzi bw’ abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi”.

Mu mwaka w’ 1998 ubwo nari ntangiye gukoreshwa n’ Imana mu kwagura ubwami bwayo, ndibuka madame yari atwite inda kandi ari nkuru.

Mbere yuko ayisama nkaba nari naregereye Boss (umukoresha-Imana) wanjye wari washinze uwo murimo wo gufatanya n’ abandi mu kwagura ubwami bwayo, ni kinyabupfura cyinshi, no guca bugufi ndamubwira nti “ nzi y’uko wumva abakozi bawe itegeko tugenderaho ry’uko umukozi wawe ukeneye ikintu atagomba guhangayika cyangwa ajye kugishakira ahandi bitewe nuko ufite iduka ririmo ibintu byose abantu bose bakenera mu Ubuzima bwabo. Ndumva nifuza ko umwana w’akabiri uzavuka yagombye kuba umuhungu.

Nibwo yanshubije ati” no problem-nta kibazo “ ko wagize amahirwe ukagira boss ukize kuri byose kandi ukunda abantu be, Uwo mwana w’ umuhungu nzamuguha kandi azakora imirimo yanjye nkiyo urikunkorera ubu. Ikindi kandi kuko muri iyi minsi hari ubwitange wagaragaje mu mirimo yawe ushinzwe nkongereye ikindi kintu nzakumenyesha ikindi gihe. Ubwo navuza nti “ Thank you my Lord-urakoze mwami wanjye!”

Ubwo Igihe kiri hafi kugera ngo mbone iyo mpano yanjye nziza nari ntegereje hafi umwaka nagiye ngabanya ingendo zo kujya kwagura ubwami bw’ Imana dore ko nari karigenzi.

Mu ijoro rimwe ndyamye nagiye kubona mbona ahantu hari kubakwa urusengero ariko ari ibiti bishinze gusa, maze mbona ijambo ryitwa “MURAMA” ubwo nahise nkanguka. Ubwo muntekerezo yanjye nahise ntekereza nti “ Boss ndamukizwa n’iki ko ntabwirizwaga gukora imirimo yanjye. ( I’ am in trouble-ndi mubyago.)

Bwarakeye mbaririza aho nsanga ni mu murenge wegeranye n’ uwacu wa Muganza witwa Muhehwe kandi bambwira ko bucya haba amasengesho yo kwiyiriza. Inkoko yabitse nageze mu nzira ingezayo. Nagezeye nkora Imirimo nkuko nayikoraga ubwo nsaba ko bansezerera ngataha kuko hari akagendo k’ amasaha kandi nta modoka yahageraga kuko hari mu misozi.

Umuyobozi ubwo yabikoze baransengera, barangije ibintu byarahindutse muri njye guhaguruka ngo ntahe biranga abaraho nabo babona ko nabuze amahoro, byansabye gusenga Imana imbwire impamvu ibyo bimbayeho kandi narangije umurimo.

Muri uko gutangira gusenga nibwo umubyeyi umwe yatangiye kuvuza induru nk’ umuntu w’ umusazi(ufite uburwayi bwo mu mutwe). Ubwo nahise numva ijwi rimbwira riti “ Imirimo yakuzanye hano nibwo igitangira” nkimara kumva iryo jwi nahise nuzura imbaraga zidasanzwe kandi ngenda aho uwo mubyeyi yari yicaye.

Ubwo icyo kiraka nagikoze hafi amasaha 2 umubyeyi aratuza. Ubwo umuyobozi yaje kumbwira ko hari igihe byamufataga akurira ibiti. Arambwira ati Imana iguhe umugisha kuba udufashije uyu murimo.

Ubwo ibitekerezo byanjye byakomeje kuba k’ umufasha wanjye no kuri ya mpano yanjye narintegereje. Nashimye Imana maze ndayibwira nti noneho nsezerera ntahe nsange Umuryango.

Ubwo yaransubije igiri iti” Nakuzajyanye hano kuri Special mission-ku kazi kadasanzwe. Uzava hano ari uko umaze kugera kuri buri rugo rw’ umukristo wahano kuri uyu mudugugu mushya kuko haribyo nshaka gusenya biba mu ngo zabo.
Ubwo ntabwo nateye imigeri kuko nzi neza ko ukorera Boss wanjye nta gihombo agira.

Ibyerekeye n’iyo mirwano nabivuga icyumweru cyose kugira ngo mbirangize. Gusa sinabura gushimira umuntu twari turi kumwe muri uwo murimo wamperekezaga wansengeye ubwo twageze aho tugasanga niho ku cyicaro gikuru kandi akaba ariho hahungiraga ingabo za sekibi kubera umuriro w’ amasengesho.

Aho imbaraga zangabanutsemo maze nkarambara hasi iyo nshuti y’ Imana iba yabibonye izamukira mu kirere indambikaho ibiganza maze Umwami wanjye anyongerera izindi mbaraga urugamba ruza kuba urugamba koko intsinzi iza gutaha kwa Gitare, Boss wanjye Umwami Yesu Kristo.Ubwo nari mpamaze icyumweru cyose.

Kubera imirimo n’ ibitangaza byahabereye, Nyobozi yahisemo kumperekeza ingeza iwanjye Kugirango bahabone. Reka ngaruke ku cyigisho cyacu!
Nuko mu ijoro rya nyuma ubwo bwacyaga ntaha“ umwami wanjye yaransanze numvaga bimeze nkuko mwaba mwicaranye n’ umuntu muri kuganira ambwira ku bijyanye no kuyoborwa n’ umwuka wayo.

Ubwo arambwira ati” Umwuka wanjye niwo ugomba kuyobora abana banjye” iyo usomye urwandiko Intumwa Paul yandikiye itorero ry’abaroma igice cya munani k’ umurongo wa cumi nine haravuga hafi” abayoborwa n’ umwuka w’ Imana nibo bana b’ Imana.”

Arongera arambwira ati” Nzakuyobora kandi ntabwo ari wowe gusa ahubwo buri mwana wanjye.”

Nzakwereka uburyo utazajya uhangayikishwa no kuba wabona amafranga arangiza ibibazo byawe uzaba ufite. Kandi nzajya nkwereka uburyo uzajya ukoresha amafranga yawe. Igihe cyose uzanyumva kandi unyumvira nzajya kwereka uko ubona amafranga igihe cyose.

Ubwo narakangutse ntangira kwibaza impamvu yamvugishije kubyerekeye amafranga kandi narimaze icyumweru ndi murugamba rwo gusenya ibirindiro by’ abazimu n’ indi myuka mibi byari biri munzu by’abari abakristo.

Ariko nsubije amaso inyuma nibuka ko nari mfite ikibazo cy’ amafranga yo kuzakiza iyo mpano y’ umwana w’ umuhungu nasabye Imana kuko numvaga nshaka kubikora mu buryo bwa Special ( budasanzwe) nabwo ntekereza no kukindi kintu Imana yari yambwiyeko izanyongereraho igihe bayisabaga ko umwana ukurikiraho nifuza ko yaba umuhungu.

Nahise nongera kuryama nongera kubona ndi guhabwa umurama w’ Imbuto z’ Inyanya (Tomato) nabwiwe kwihutira guhinga inyanya.

Ubwo nkigera mu rugo hashize icyumweru ubwo nabwo nari ndyamye nibwo nikangura ndi gusenga kandi ndi kuvuga indimi nshya amasengesho ajyanye naya mpano nahawe ubwo menya ko Igihe kigeze kandi nabwo nsanga madamu yabyutse ari mu Cyuma cy’ amasengesho cyo mu rugo rwacu ubwo umubyaza aba atangiye akazi.

Ubwo namurambitseho ibiganza mu mwanya muto umwana w’ umuhungu w’ ibiro 4 abasesekaye mu maboko y’ ababyeyi be. Impundu ziravuzwa n’ amashimwe menshi ku Imana itabeshye ko Isezeranya igasohoza.
Ubwo muri ibyo byishimo n’ umunezero niko ijwi nabwo ritatuzaga kubijyanye no kwihutira gukurikirana ibijyanye n’ ubuhinzi.

Nabikoze mfite morale nyinshi nawe urabyumva mu mezi atatu, Inyanya zari zihishije mu murima zimeze nk’ umusenyi ku Nyanja Ubwo urumva icyo nshaka kuvuga wari umusaruro utangaje cyane usibye nibyo icyo gihe agatebo k’inyanya kari kageze ku 1200frw kavuye kuri 250frw. Narasoromye ndacoka izisigaye nzigurishiriza mu murima.

Umurima wavagamo ibihumbi 100000frw mvanamo 400000frw maze mwene Gitare noroshya umukandara w’ Ipantaro ntangira kurya ku byiza byo mu iduka ryo Kwa Boss wanjye ntawe umpagaze hejuru. Imana ntabwo yanga abana bayo ko bagira ubutunzi ahubwo yanga ko bubatwara umutima bityo bukangiza imigenderanire yabo n’ Imana yabo.

Abantu bahinduye amagambo ya Bibliya aho ivuga ibyerekeye amafranga aho bavuga ko “ amafaranga ari umuzi w’ ibibi byose mu gihe Bibliya ivuga ko” abantu bakunda amafaranga aba bera nk’ umuzi w’ ibibi byose.1Timoteyo 6:10
“ Kuko abakunda impiya( amafaranga) ari umuzi w’ ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye-impiya barayoba, bava mubyo kwizera bibahindukira imibabaro myinshi.”

Ni byiza kuri wowe kugira amafaranga kandi nabwo bikaba bibi amafaranga ku kwigarurira akagutwara umutima. Nzi ingo nyinshi zasenyutse n’izindi ubu zihagaze gusa k’ umusenyi amafaranga akaba yashenye umusingi w’ ingo zabo.

Abagabo benshi bataye ingo zabo kubera amafaranga, abagore nabo basenye ingo zabo kubera amafaranga ndetse n’ abana bataye ingo zabo z’ ababyeyi babo. Kubera iki? Kubera ko impuguro nke ijyanye n’ amafaranga. Ibyo byose bikazarangira bibashyize mu mibabaro myinshi badashobora kwivanamo.

Kuko amafaranga agira ingufu nyishi yaguhumije amaso Kugirango uzahumuke ni ngombwa haboneke uwasinzwe amavuta akagukorera deliverance-akagusengera, akagukuraho ikibi. Reka nkubwire ikintu kimwe” Iyo uri Umugisha, umugisha urakwishakira ntabwo ujya kuwirukaho kandi niyo uwirutseho utari uwo mugisha, ntushobora kuwufata. Byose bikarangira ari imibabaro n’ amaririra.”

Aho Imana impagurukirije kuri uyu murimo wiswe NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES uzana fungura ishuri rikuru rya Bibliya mu kwezi gutaha mugushaka gufasha abakozi b’ Imana nkuko ubuyobozi bw’ igihugu byabisabye.

Haraho nagize impungenge ku bijyanye n’ amafranga bituma Imana ubwayo Ivugana nanjye iyindi nshuro kubw’ uwo murimo inyizeza ko ntakizahagarika uwo murimo kuko uziye igihe. Muri iyo minsi nabonye ibintu byatumwe numvako ko intego izagerwaho bitewe n’ikimenyesho yahise inyereka.

Mucyumweru gishize nashatse guhindura bimwe mubikoresho nakoreshaga mu iduka ryanjye hakaba hari umuntu nakunda gufasha uvuka muri iki gihugu navuga ko ari inshuti yanjye. Byabaye ngombwa ko mutelefona Kugirango mwihere ibyo bintu nasimbuje ibishya Kugirango abyigurishirize maze agire icyo yakuramo cyamufasha.

Nibwo yaje ndabimwereka kandi mubwira ko bifite agaciro ka $300 kuko iyo ari bishya bigura hafi $1000 . Ubwo yarashimye ajya gushaka ubimugurira, nyuma y’ igice cy’ isaha nagiye kubona azanye n’ umugabo w’ umukire cyanye ifite amaduka agera 10 akodesha, nibwo binjiranye mu iduka arandamutsa ariko yitegereza iduka ryanjye n’ ibintu birimo. Ubwo bafata ibyo bintu barabijyana.

Hashize amasaha 2 nibwo uwo mukire agarutse mu iduka ryanjye maze arabwira ati” Nabonye ufite ibintu byinshi ariko akaduka ukoreramo kakaba ari gato. Ngeze iwanjye byakomeje kungarukamo kandi nkurikije uko inshuti yawe yambwiye ibijyanye nawe niyo mpamvu nifuje kuba nagufasha nkaguha ahantu hanini wakorera.

Dore agapapuro nagerageje gukora kugirango kwereke ukonshaka kugufasha. Hariya mfite inzu ifite apartments 4 zikaba zituwemo ni imiryango 4 umwe anyishura $750 ku kwezi ubwo yose ni $3000, hasi hari iduka uwarikoreragamo yaguze irye. Yanyishuraga $1000. None ndashaka kuguha iyo nzu uyigure.

Nanjye ndamusubiza nti amafaranga nari mfite nayasize mu mushinga ubu turikuvugana ntiwambaza na $10000. Aransubiza ati: icyo ntabwo ari ikibazo ndikumva muri njye nshaka kugufasha.

Reka nkwereke ko, kuba udafite amafaranga atari ikibazo. Nurangiza gusinya, abantu bari munzu ubu bazajya bakuriha $3000 buri kwezi kandi wowe uzajya umpa $2000 buri kwezi usagure $1000 kandi unakorere mu iduka ryawe utazajya uriha amafaranga warihaga, aha ube wayakoresha ibindi mu myaka 5 gusa inzu izaba ari iyawe.

Ati ngwino njye ku kwereka iyo nzu. Ubwo twaragiye aranyereka ndatambagira inzu yose ndumirwa. Ubwo mu mutima nkajya mbwira Imana nti” Kweli ( nibyo koko) ni uko ujya ukora dore yahangayitse ari kunyinginga mu gihe narimfite n’ikibazo aho Ministries yanjye izakorera, dore ibyo gucuruza byo nabigiyemo Kugirango mbone ikintu gituma mba ndi ahantu hamwe bityo mbashe kujya nsubira mu masomo niga naho gucuruza ntabwo ari ibyanjye.

Ubwo turangiza mubwiyeko ngiye kubitekerezaho kandi nzamusubiza mu kwezi kwa karindwi. Ubwo mukwa karindwi Imana itabihinduye, Izaba inshyize mu bantu bataba mu ikode.

Iyo uri umwana w’ Imana, Uyoborwa n’ Umwuka wayo kandi Wizera, Ukwizera kwacu kwagombye kuba ku Mana yacu atari ku mafaranga. Ariko kuba wizera Imana nayo izakuyobora mu nzira yo kubona ayo mafaranga cyangwa ubutunzi.
Ni kuyobora mu kubona ubwo butunzi nawe ugomba kubukoresha mu bintu bihesha Imana Icyubahiro ndetse byagura ubwami bwayo.

Utabijyanye mu gukomeza kwagura ubwo butunzi nubwo nabyo ari ingenzi. Kubera ko ibyo umuntu aba akeneye tubihabwa n’ Imana ni ngombwa ko bigomba nabyo guhimbaza Imana.

Imana iguhe umugisha, Imana igufashe kumva no kwakira neza ijambo ryayo uyu munsi.

Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Ese twaba tuzi icyo Ubwami bw’Imana bisobanura?Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,Ubwami bw’Imana ni "ubutegetsi" bw’Imana buzaza ku munsi wa nyuma bugakuraho ubutegetsi bw’abantu.Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,ubwo butegetsi bw’isi buzahabwa Yesu,ayihindure paradizo.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga Imana tuyibwira ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Nibuza buzakuraho ibibazo byose isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Ikindi buzakora,ni ugukura abanyabyaha bose mu isi,hagasigaramo gusa abantu bumvira Imana.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa