skol
fortebet

KNC yanenze cyane Gitwaza maze urubuga rwe ruramuvuguruza rwerekana ibintu 15 bidasanzwe bigaragaza ko ari umuhanuzi ukomeye

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Radio 1 na TV1, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC mu cyumweru gishize nibwo yanenze Umuyobozi wa Zion Temple, Dr Apotle Paul Gitwaza, nyuma yo kuvuga ko ari we mnuhanuzi uri hejuru y’abandi ariko urubuga nkoranyambaga rwa Tv1 ruramuvuguruza.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2018, nibwo hatangiye icyiswe #GitwazaChallenge, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda batangiye ku munenga bavuga ko yakabije cyane yiyita umuhanuzi urenze abandi mu Rwanda no muri Afurika yose.

Iyo nkubiri yaje ku mbuga nkoranyambaga, wasangaga abantu basubiramo amagambo yavuzwe na Gitwaza, aho buri wese yiyitaga uko ashaka akavuga ko ari we uruta abandi.

Icyo gihe tariki ya 26 Nzeri 2018,KNC nawe yabyutse anenga Gitwaza n’abandi biyita abahanuzi badasanzwe usanga baka amafaranga abayoboke babo babizeza ibitangaza bizabageraho nyamara bagategereza bagaheba.

Yagize ati “ Numvise ngo murashaka kugarura ibyo Satani yari yarabanyaze ariko icyo nibaza icyo mukorera ni Isi, ni Ijuru?, ni ukuvuga ngo muri ino minsi turi mu bihe bya nyuma bavandimwe,nimwirinde abantu bashobora no kubayobya, nimwumva ibyo Yesu yasize avuze.”

Yakomeje agira ati “ Hari abazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazakora ibitangaza mu izina ryanjye, nibinashoboka bazamanura n’inyenyeri n’umuriro kugira ngo bayobye intore zanjye niba bishoboka, ibyo biratwereka ko tugeze mu bihe bisatira ibya nyuma.”.

Nyuma yo kuvuga ibi,hashize iminsi ibiri nibwo ku rubuga nkoranyambaga rwa TV1 ya KNC bashyizeho ibintu bisa nk’ibivuguruza amagambo yari yavuze kuri Gitwaza,maze bagaragaza ibintu bigera kuri 15 bigaragaza ko Gitwaza ari umuhanuzi ukomeye.

Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1. Gitwaza ni izina rizwi cyane mu Rwanda kubera uruhare rukomeye yagize mu kuzana ubuzima n’impinduka nziza mu baturarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abicishije mu ivugabutumwa n’amasengesho yo kubohoka ndetse n’ubuhanuzi ku gihugu, niwe washoboye gutegura no gushishikariza abandi banyamadini kwihana no gusaba imbabazi nk’abashumba ku byabaye mu rwanda. Ariko Ni nawe mushumba utukwa cyane, agaharabikwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

2. Bimwe mu bikorwa by’iterambere tubona mu gihugu cyacu Gitwaza yabihanuye bitaraba ndetse bamwe baranabipinga bavuga ko bitazashoboka urugero ni ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera, ndetse yaranahasengeye mu Bugesera imvura yari yarabuze iragwa inzara irahashira. Yahanuye ko i Kigali hagiye kuzamuka ama etages akomeye byarabaye, yavuze ko amahanga azaza kwigira ku Rwanda kandi byaratangiye.

3. Gitwaza yasengeye abantu benshi bacitse ku icumu rya Jenoside barakira mu mitima bongera kwigira icyizere cy’ejo hazaza.

4. Gitwaza ni umwe mu banyafrika bake dufite washinze Itorero muri Africa, rikagira icyicaro gikuru mu Rwanda rikaza gushinga andi mashami menshi ku migabane y’isi ridafite abatetankunga b’abazungu.

5. Gitwaza niwe wazanye iyerekwa ryo guhaguruka kwa Afrika mu Mwuka abicishije mu giterane kizwi nka Afrika Haguruka cyatangiye Kuba mu mwaka w’i 2000. Yanahanuye ko Igihe kizagera imipaka igakurwaho muri Afrika, ikaba imwe kandi ikava mu bukene, Ubu ibi bitangiye guca amarenga no kugaragara.

6. Gitwaza ni umwe mu bantu batumye urubyiruko rwinshi ruva mu biyobyabwenge mu Rwanda nanjye ndimo, abandi bava I kuzimu bahinduka abakozi b’Imana. Yashoboye gutangirana itorero n’abantu baciriritse b’abakene, ndetse abandi bari abana bo ku muhanda ashobora kubarera kugeza ubwo ubu babaye abashoramari, ba rwiyemezamirimo batandukanye abandi bakaba bakora mu nzego zitandukanye za Leta , abandi akaba ari abagore n’abagabo bubatse umuryango nyarwanda n’ingo zabo.

7. Yasengeye abagore benshi bari ingumba barabyara ndetse n’abakuragamo inda kenshi barabyara ubu bamwe bakikiye impanga abandi barakujije.

8. Gitwaza ni umwe mu bayobozi bake b’amatorero dufite mu Rwanda ufite impamyabumenyi 2 z’ikirenga mu iyobokamana no mu murimo w’Imana, akagira Radio Authentique, akagira Televiziyo Authentique, akagira ishuri Authentic International Academy ubu rimaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu Ubu rikaba rifite amashuri 6 abanza, 15 y’incuke na 1 ry’icyiciro rusange cy’ ayisumbuye ndetse na Authentic Kingdom University (AKU) kandi yatangiye ikigo nderabuzima cya Betsaida gifasha abaturage, n’ibindi…Ibi byose nta baterankunga b’abazungu afite bamufasha.

9. Ayoboye abashumba barenga 200 mu Rwanda, muri Afrika no ku isi hose

10. Ijambo ry’Imana abwiriza ryahinduye benshi kandi ribeshejeho benshi baba abasengera mu Itorero ayoboye n’abamukurikira kuri Radio na Televiziyo Authentique yewe harimo n’abashumba bo mu yandi matorero bungukira cyane mu nyigisho ze kandi ntibatinya kubihamya.

11. Nubwo Akunze gushinjwa kurya utw’abandi Gitwaza ku bamuzi ni umugabo wagutse mu mutima kandi ukunda abantu cyane, ntakunda amafranga ahubwo akunda umurimo w’Imana cyane kandi yishimira iterambere ry’abandi. Bitandukanye n’ibivugwa mu itangazamakuru, Gitwaza niwe mushumba ukuriye itorero rikomeye akaba udafite imitungo iremereye aho ari ho hose ku isi dore ko n’inzu abamo ari iyo yubakiwe n’abakristo iba kicukiro muri Niboye ikaba rwose itanajyanye n’igihe, afite umutima wa Gishumba wihanganira intege nke za buri wese agambiriye kumurera no kumugeza aho Imana imushaka. Areba mu muntu icyo ashoboye kuruta ibyamunaniye ibi bigira bake mu bashumba. Ndetse ntanakoresha ikenewabo mu gusengera abantu no gutanga ubuyobozi.

12. Gitwaza ni umugabo wasize byose harimo n’umuryango we kubw’umurimo w’Imana, incuro aba mu rugo rwe ni mbarwa ahubwo aba agenda hirya no hano mu gufasha abarushye n’abaremerewe mu mitima kugira ngo nabo baruhuke.

13. Gitwaza iyo muganiriye cg iyo muziranye usanga ari umugabo w’imfura kandi w’inyangamugayo, ukunda abantu, uhora yishimye kandi uhora witeguye gufasha abantu uko abishoboye.

14. Kuva yatangira gukorera mu Rwanda ibinyamakuru byakomeje kumushinja gusambanya abagore, kujya I kuzimu, kurya ibya Rubanda n’ibindi ariko kugeza n’uyu munsi nta muntu ku giti cye wigeze uboneka amushinja ibi bintu cg ngo amujyane mu rukiko.

15. Gitwaza ni we Mukuru w’Itorero ryo mu Rwanda ubarizwa mu ihuriro ry’Intumwa ku isi ( ICAL:International Coalition of Apostolic Leaders) rifite icyicaro gikuru muri Texas muri America, ndetse akaba no mu ihuriro ry’abantu bayoboye amatorero yakira abayoboke barenze 5000 buri cyumweru ryitwa Global Kingdom Partnership Network: GKPN rifite icyicaro gikuru I New York muri America.

Ibitekerezo

  • Ahoho kuvuga ngibikorwa byiterambere u Rwanda rufite niwe wabihanuye siwe wambere wabivuze na NYIRABIYORO yabivuzeho cyane ndetse nabandi nka MAGAYANE ashobora kuba ariwe ariko hari ibihumbi 7000 Imana yisigarije bitaraphukamira bayari barahari benshi batumwa n’ Imana kandi bibiriya ntiyemera umuntu wishyira hejuru

    umva uramenye ujye wivugira ibikureba ibyabacitse kwicumu ubireke kuko ntaho bihurira na gitwaza abakoze akazi ko kubomora inguma turabazi naho gitwaza afite ibyo yakoze nabo yabikoreye ariko ntago yabikoze kubera ko hari abacikacumu abikorera niba Bihari duhe ibimenyetso utubwire uti yubakiye amazu abacitse kwicumu umubare ungana utya yarihiye abana amashuri umubare ungana utya kuko ntakindi wambwira yakoze ibindi inkotanyi zari zabikoze kurokoka byari byarangiye ubuzima bwabonetse mujye muvuga ibibareba kabisa .

    yamunenze nkande

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa