skol
fortebet

KORESHA URWO RUFUNGUZO WAHAWE MU UGUFUNGURA UMURYANGO UNYURAMO UVA MU IBIBAZO BIKUZUNGURUTSE

Yanditswe: Tuesday 21, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” KORESHA URWO RUFUNGUZO WAHAWE MU UGUFUNGURA UMURYANGO UNYURAMO UVA MU IBIBAZO BIKUZUNGURUTSE”. Luka 10:19:“Dore mbahaye ubutware bwo kujyamukandagira inzoka na sikoropiyo n’ Imbaraga z’ umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.”

Ijambo ry’ Imana riboneka mu igitabo cyo gutegeka kwa kabiri tuhabona amagambo Imana yabwiye ubwoko bwayo aho yagize iti” Ni mumara kwambuka Yorodani muzahita mwambukira mu igihugu nabasezeranije kandi dore ikintu muzayita mukora cya mbere muzirukane abazaba bahasanzwe ni ibyabo byose Kugirango muhabe mu mahoro.

Iyo umaze gukizwa hari ahandi hantu ujyanwa mu uburyo bw’ umwuka nubwo bibagaragarako uba umeze nk’ abandi bataragira ayo mahirwe.

Bibliya itubwira ko tuba twicaranye na Yesu mu uburyo bwo mu mwuka. Muyandi magambo tuba twatangiye kwimenyereza ubuzima bwaho Yesu ari kudutegurira aho tuzaba milele na milele.

Aho dushobora nabwo kuhagereranya naho Imana yabwiraga ubwoko bwayo ahantu hatemba amata n’ ubuki ahantu tugera tugahambwa ubundi bushobozi n’ ububasha bwo guhindura ikintu cyose kituzungurutse.

Nka Abanyeshuri b’ Ijambo ry’ Imana tumenya ko, tuba dufite ubwo bushobozi n’ ububasha dukoresha mu kugira ngo tubashe kubaho dufite intsinzi kuri buri kintu cyose muri ubuzima bwacu bwa none.

Reka nkubwireko ufite Urufunguzo, ufite ubushobozi n’ ububasha ku ibabazo byose uterwa na Satani bya buri munsi, uburwayi bwacu, intambara zigiye zitandukanye ndetse ni cyo uba ushaka cyose Ushobora gukoresha urwo rufunguzo ukagifungurira cyikinjira maze kikakugeraho.

Yesu yaravuze ati” Mbahaye ubushobozi bwo gukandagira inzoka na sikoropiyo, kurya uburozi ntibugire icyo bugutwara, kwirukana abadayimoni bateza indwara zitandukanye ndetse n’ ibibazo mu izina rya Yesu.

Arongera ati “ Mbahaye ububasha bwose kuri Satani n’ ingabo ze. Kubera iyo mpamvu Satani yanyazwe imbaraga ze zose nkuko tubisoma mu abakolosayo 2:15

Nta mpamvu yo guhinda imishyitsi imbere ya Satani cyangwa imbere y’ ibabazo atuzanaho.
Umwami wacu Yesu Kristo yamwambuye ibirwanisho kubwo gupfa kwe no kuzuka kwe.

Satani ntashobora kudutsinda usibye ko ari twe tubimwemerera, We icyo ashoboye ni ukwiyoberanya maze akadutera ariko muri ibyo bitero bye dushobora kubihagarikisha urufunguzo twahawe.

Niba wizera ijambo ry’Imana l, ryizere kandi urikoreshe ndetse ukoreshe izina rya Yesu Kristo rwo rufunguzo rufungura inzugi zose kandi rukanazifunga.

Numva nuzuye Upako (amavuta). Mfasha turirimbane iyi ndirimbo ya 28 mu indirimbo za Agakiza

28. Twarabatuwe rwose rwose Mu mwami Yesu Kristo. Twigishijwe ijambo rye rizima Mu mbaraga z’ umwuka. Cyo dukomeze tujye imbere, Dutsinde ibigeragezo! Turwan’Intambara twizeye, Twihanganire byose.

Tur’ abasirikare benshi, twogejwe mu maraso. Umwami wacu Yesu Kristo, Ni nawe muyobozi. Kubw’ imbaraga ze dufite, Tuzabaho no mu urupfu. Dukomeze dushyire mbere, Dushimir’ Ihoraho.

Kwa Yesu digit’ ubutwari , dufit’ ubushobozi. Iyo twizeye’ amagambo ye, uko yayatubwiye. Ku umusaraba haturuka Iriba rimar’ inyota. Twahanywerey’ amazi meza, Amazi y’ ubugingo.

Me’ Ijuru n’ igihugu cyuzuyemo amahoro. Mu gihe tuzakigeramo, Tuzahimbaza Yesu. Umukiza azahanagura amarira yacu yose. Tuzanezererw’ igihugu, yadusezeranije.

Amen!

Hallelujah ,.Hallelujah, Hallelujah

Amen!

Imana igutabare kandi ikongere umugisha mu izina rya Yesu Kristo. Amen

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa